• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Ntabwo nje kwicara no gushyushya intebe muri Njyanama-Mukakalisa Anatholie

Umwanditsi
December 7, 2023

Mukakalisa Anatholie niwe mugore watorewe kujya muri Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ahagarariye 30% biteganywa n’itegeko, aho yasimbuye uwari muri uyu mwanya wasezeye. Yari ahatanye n’abandi 5 nawe wa 6. Nyuma yo kugirirwa icyizere n’inteko itora, yabwiye intyoza.com ko atari ubwa mbere yinjiye muri Njyanama y’aka Karere, ko kandi azanywe no gufatanya n’abo asanze, ataje kwicara ngo aceceke, ahubwo aje gukorana n’Abesamihigo mu kwesa Imihigo.

Mukakalisa Anatholie watowe ku majwi 60, avuga ku mpamvu yamuteye kumva ashaka kuba mu nama Njyanama, yagize ati“ Numvaga mfite ubushake ndetse n’ubushobozi byo kuba nakwinjira mu Nama Njyanama kugira ngo mfatanye n’abandi mu iterambere ry’aka Karere”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye itora, barimo na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Agira kandi ati“ Banyitegeho gukorana umurava, banyitegeho ko inshingano zose z’umujyanama mu nama Njyamana y’Akarere nzazubahiriza. Ntabwo nje kwicara ngo nceceke, si nje gushyushya intebe. Aba besamihigo bangiriye icyizere bakampa amajwi ni uko banyizeye. Ibitekerezo byanjye birahari nta gucece kuko iyo waje mu nama nyine uba waje uhagarariye Abaturage, uba ugomba gutanga umusanzu wawe. Nje gukora ntabwo nje kuba umunebwe, ntabwo nje guceceka, nje Gukora”.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye amatora ndetse n’icyizere bagaragarije uwo batoye nk’imbaraga ije mu zisanzwe.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Yashimiye abakandida bose baje guhatana bakiyereka uko bashoboye. Yagize ati “ Iki gikorwa cy’amatora kitweretse Abagore bashoboye nubwo bose batabashije kubona umwanya kuko twari dufite umwanya umwe, ariko iyo tujya kugira benshi bariya bagore mwabibonye ko bari bashoboye, kandi n’ubundi turacyabafite Mubesamihigo ba Kamonyi. Turabasaba kuzakomeza gufatanya n’Akarere”.

Yashimye uwatowe, agira ati“ Ndashima cyane Umujyanama mushya tubonye mu Karere ka Kamonyi, Anatoliya tumuhaye ikaze! Kandi turamwishimiye naze dufatanye kuyobora Akarere no gufatanya kugira ngo tukageze ku Iterambere”.

Uko ari 6 bicaye imbere, nibo bahatanaga.

Uyu Mujyanama, Mukakalisa Anatholie yatowe ariko ntabwo yahise arahira imirimo yatorewe. Biteganijwe ko umuhango wo kurahira kwe ushobora kuzaba ubwo Njyanama yose izaba yateranye. Abari bagize inteko itora ni; Abagize inama Njyanama z’Imirenge n’abagize Komite Nyobozi y’inama y’Igihugu y’Abagore-CNF ku rwego rw’Akarere.

Anatholie watowe.
Bamwe mubitabiriye itora.

Abiyamamaje n’amajwi ya buri umwe yagize.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Devothe says:
    December 7, 2023 at 3:08 pm

    Turamwakiriye

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga