• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Paris:“Kuburanisha Dr. Munyemana ni uguhesha agaciro Ubufaransa”-Umushinjacyaha

Umwanditsi
December 15, 2023

Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa( Cour d’Assises de Paris), Umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko gucira urubanza Dr. Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizahesha agaciro Igihugu cy’u Bufaransa.

Ari imbere y’inteko iburanisha uru rubanza, umushinjacyaha yibukije abagize inteko ko batoranijwe, ko barahiriye kuzatanga Ubutabera. Yabibukije kandi ko biboneye ubwabo abatangabuhamya babanyuze imbere ndetse bakumva ibyo bavuze.

Yibukije inteko iburanisha ko gutanga ubutabera bizanahesha agaciro u Bufaransa. Ati“ Kuki tugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda?, wakoreye ibyaha mu Rwanda?. Kumucira imanza(urubanza) bizahesha n’agaciro igihugu cy’u Bufaransa”.

Yakomeje agira ati“ Justice( Ubutabera) itangwa hose no ku baturage b’Abafaransa, nawe nk’umuntu uba mu Bufaransa, umaze imyaka 30 kuri ubu butaka bugomba gutangwa. Muri ibi byumweru tumaze hano, ntekereza ko nta kintu kinini cyadutunguye kucyumva, abantu banyuze hano babakeneyeho ubutabera. Mwatowe namwe ngo mutange ubutabera ntaho mubogamiye”.

Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 68 y’amavuko, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu byaha akurikiranyweho byavugiwe imbere y’inteko iburanisha, harimo; Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore. Hari gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

Mu bindi byavuzwe ndetse bikagarukwaho n’abatangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha baba abari bahari( physically) cyangwa se bari ahandi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, bamushinja gukwirakwiza imbunda yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean.

Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe cya Jenoside yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare.

Uru ni urubanza rwa Gatandatu(6) ku Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside  ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Abatangabuhamya banyuze imbede y’ibteko iburanisha bagiye bayogaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye.

Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y’amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahohotewe. Biteganyijwe ko taliki 19 Ukuboza 2023 aribwo urukiko rwa rubanda rwa Paris ruzafata icyemezo kuri uri rubanza, byaba  kumukatira cyangwa se kumugira umwere.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga