• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Paris: Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 24

Umwanditsi
December 20, 2023

Umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, amaze gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside. Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rutangaje ko afite iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano ahawe.

Ibyaha Dr Munyemana Sosthène ahamijwe n’uru rukiko rwa Rubanda rw’i Paris ni bitatu; Kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’icyaha cyo kugambirira gukora jenoside.

Nyuma y’uko urukiko rumusomeye ibyaha ahamijwe ndetse rukamukatira igifungo cy’imyaka 24, rumuhaye iminsi 10 gusa yo kuba yajuririra iki cyemezo ahereye kuri uyu munsi wa tariki 20 Ukuboza 2023 rutangarijeho ibihano ahawe.

Dr Munyemana, abwiwe n’urukiko ko mu gihe yaba yitwaye neza agakora igihano cy’igifungo yakatiwe ashobora kuzasaba kugabanyirizwa cyangwa se koroherezwa igihano yahawe akaba yafungurwa, ariko ibyo akaba yabikora amaze nibura imyaka umunani akora iki gihano(afunze).

Dr Munyemana Sosthène wari usanzwe aza mu rukiko kuburana yigenza agataha, ubwo abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bagaruke basomera rubanda ibyaha bimuhama n’igihano bamukatiye, basize bamubwiye ko atemerewe gusohoka mu rukiko nk’uko byari bisanzwe, ndetse Abajandarume bategekwa kuba bamurinze.

Abagize inteko iburanisha bamaze amasaha atari make biherereye kuko bwabacyereyeho, bagarutse mu rukiko basoma ibyaha uregwa ashinjwa ndetse n’igihano akatiwe, ari nako uwari usanzwe yizana mu rukiko yahise atabwa mu maboko atari aye yambikwa amapingu ubwo.

Mbere y’uko yambikwa amapingu, Dr Munyemana Sosthène yagiye ahobera umugore we n’umwana we bisa nko kubasezera, hanyuma yerekeza aho abajandarume bari bahita bamwambika amapingu, baramutwara.

Perezida w’inteko iburanisha, nyuma yo gutangaza umwanzuro kuri uru rubanza, yashimiye inyangamugayo zari zatoranijwe kuburanisha uru rubanza ku gihe zimaze mu rubanza, ashimira kandi n’abandi bose batanze umusanzu wabo.

Bamwe mu bari bamaze igihe bitabira uru rubanza barimo Daphrosa Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze Ibyaha bya Jenoside baba mu Gihugu cy’u Bufaransa bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera, bagaragaje kwishimira imyanzuro kuri uru rubanza by’umwihariko ku gihano gihawe Dr Munyemana Sosthène.

Daphrosa Gauthier, yagize ati“ Abanye Tumba ni muruhuke, Ubutabera murabuhawe”. Yakomeje avuga ko uyu Dr Munyemana Sosthène agiye aho yakabaye yaragiye mu myaka 29 ishize. Gusa na none, avuga ko icy’ingenzi bishimiye ari uko ahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoze akaba abihaniwe.

Urukiko, ruhamije Dr Munyemana Sosthène ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse rumukatira igihano cy’imyaka 24 y’igifungo mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igihano cy’imyaka 30 y’igifungo.

Mbere y’uko ubushinjacyaha busabira Dr Munyemana Sosthène gufungwa imyaka 30, bwari bwabanje kubwira inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiwe kandi ko uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko kandi ati“ Nti mwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Ku muhana ni n’umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko Ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

Uru rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ni urwa Gatandatu(6) rw’Abanyarwanda baburanishirijwe aha mu Bufaransa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abamubanjirije gukurikiranwaho ibi byaha bya Jenoside ni;

  1. Pascal Simbikangwa (inzego z’ubutasi)
  2. Ngenzi O. na T. Barahira
  3. Claude Muhayimana (chauffeur ku Kibuye)
  4. Laurent Bucyibaruta (Perefe Kibungo)
  5. Philippe Hategekimana (gendarme I Nyanza)

Dr. Munyemana Sosthène, Abatangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha bagiye bayigaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye. Uyu Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y’amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahohotewe.

Mu gihe ubushinjacyaha bwari imbere y’inteko iburanisha, bwabwiye urukiko ko gutanga ubutabera bizanahesha agaciro u Bufaransa. Ati“ Kuki tugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda?, wakoreye ibyaha mu Rwanda?. Kumucira imanza(urubanza) bizahesha n’agaciro igihugu cy’u Bufaransa”.

Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 68 y’amavuko, ibyaha ahamijwe ndetse akabihererwa iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yabikoreye mu Mujyi wa Butare, Segiteri ya Tumba cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho yari Muganga w’Abagore.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga