JENOSIDE: Guhamywa icyaha no guhanwa kwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre byaraturuhuye-Rutayisire

Rutayisire Dieudonne, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo muri Kigali, aho Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bakoreye ibyaha bya Jenoside, avuga ko kuba aba bagabo bombi urukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi rwarabahamije ibyaha bya Jenoside, rukabakatira ibihano byafashije Abarokotse b’i Gikondo kumva baruhutse, kumva ko bahawe ubutabera.

Rutayisire Dieudonne, avuga uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gikondo bakiriye ibihano byahawe Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre, yagize ati“ Kwakira iby’urubanza, uko rwaciwe muri rusange ku giti cyanjye nabyakiriye neza kuko iyo umuntu waduhemukiye akatwicira imiryango akatwicira abavandimwe ahanwe.., guhanwa ubwabyo icyaha kikamuhama, bituma turuhuka ku mutima”.

Rutayisire Dieudonne.

Akomeza ati“ Burya ikintu kica uwarokotse Jenoside gikomeye cyane ni ukwicirwa nta nahabwe Ubutabera. Rero kuba bariya bagabo baraciriwe urubanza, bakabona biriya bihano njyewe ku giti cyanjye byaranshimishije, numva mbohotse kuko ibyaha badukoreye byibura Isi yose ni bimenye, imenye ko n’iyo Jenoside yabaye, abantu bacu bapfuye bamenye n’urupfu bapfuye”.

Rutayisire, akomeza avuga ko Abatutsi b’I Gikondo bagiye bagira ibyago bikomeye, cyane ko ari naho hari hatuye Bucyana washinze CDR, hakaba interahamwe zikomeye zirimo Birushya n’abandi. Aha kandi ngo ni n’ahantu Agatha Kanziga, Umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal yakundaga kugenda aje kwa Bucyana, bisobanuye byinshi ku mbaraga zari zihari ndetse n’imigambi mibisha yahacurirwaga.

Uretse Rutayisire Dieudonne, hari Uwimana Hamida wiciwe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti baguye muri Kiliziya Gatolika y’i Gikondo. Avuga ko ari ibyishimo kumva Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bahamwa n’ibyaha bya Jenoside ndetse bagahabwa ibihano.

Ati“ Twanejejwe n’ibihano uwitwa Séraphin yahawe kuko nibo badusenyeye, nibo batwiciye. Rero kuba baramukatiye kiriya gihano cya burundu byaratunejeje cyane. Hanyuma na Basabose biriya yahawe nabyo ntapfuye neza!, ni agende apfe ruriya nabyo nta kibazo ni igihano. Twarabyakiriye kuko twahawe ubutabera, ibyo byaha byabahamye bamwe baranabihakanaga. Ni ibintu byatunejeje cyane nk’Abanyagikondo”.

Ku rundi ruhande, uwitwa Kayiranga Jean Claude, uvuga ko guhamya ibyaha bya Jenoside Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre ndetse bagahabwa ibihano ari inkuru nziza ku barokotse Jenoside b’i Gikondo. Gusa na none kuri we akabona ko hari ikindi kitaragerwaho kuri izi manza z’abakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside baburanira mu bihugu byo hanze.

Ati“ Byaradushimishije kubona bafatwa bagahanwa ariko nkagira n’icyo na nenga. Bariya bantu bafite imitungo ino aha ng’aha basigiye bene wabo, basize bacucuye abantu babasenyeye amazu banabiciye abantu, none imiryango yabo ibaho neza ikanaboherereza amafaranga, abacitse ku icumu bakababara, bakanasuzugurwa kuko ntacyo bafite, babarusha ubushobozi. Bari kubahana bagashyiraho n’indishyi cyane cyane ko bafite n’imitungo basize mu Rwanda“.

Bamwe mu barokotse Jenoside b’i Gikondo barimo baganirizwa n’abanyamakuru ba Pax Press bakora ku nkuru z’Ubutabera, babasobanurira uko urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre rwagenze.

Urubanza rw’aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ‘‘Rwanda 8’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Byari biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023 ariko siko byagenze kuko twapfundikiwe ku wa 22 Ukuboza 2023.

Uru rukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibyaha by’IntambaraKwica abigambiriye hamwe n’icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato. Rumuhanisha igihano cy’igifungo cya “Burundu”.

Mugenzi we baregwa hamwe, Basabose Pierre kubera uburwayi afite, rwategetse ko ajyanwa mu nzu y’abafite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe( internement Psychiatrique). Mu gihe byazagaragara ko ubuzima bwe bumeze neza urukiko ruzagenda igihano cye. Ni ubwa mbere ibihano biteye bitya muri iki Gihugu bihawe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Urwibutso rw’abazize  Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo, ruri mu buso bw’ubutaka bw’ahubatse Kiriziya Gatolika ya Gikondo.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →