• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Nyuma y’Igisa n’“Akato” ku babazi b’Inka, agahenge kagarutse basabwa kutitobera

Umwanditsi
December 25, 2023

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi arasaba abafite amabagiro mato bakomorewe kongera kubaga“Inka” kutirara ngo bitobere barenga ku mabwiriza bahawe na RICA mu gihe cy’amezi atatu asa n’ay’ igeragezwa. Kutuzuza ibisabwa niko kwishyirira ingufuri ku mahirwe aba babazi bari bahawe yo kongera gukora.

Guhera kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) cyakomoreye amwe mu mabagiro mato akorera mu karere ka Kamonyi.

Hari hashize igihe kitari gito basa n’abari mu“Akato” by’umwihariko imirenge itatu igize umujyi w’Akarere ka Kamonyi( Runda, Rugalika na Gacurabwenge), yo itari yemerewe kugira ibagiro kuko byasabaga abacuruza Inyama kuzikura Kigali cyangwa Muhanga.

Dr Nahayo Sylvere, Meya w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko gukomorerwa kongera kugira amabagiro mato akora bije nyuma y’ibiganiro bagiranye na RICA, bakayisaba ko igira amabagiro mato yemerera bityo abaturage bakoroherwa no kubona Inyama by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru aho bikunze kugora abatari bake kubona “Akaboga-Inyama”.

Avuga kuri iri komorerwa ku bafite amabagiro mato, yagize ati“ Kubakomorera, ni ibiganiro twagiranye na RICA, tubereka ko nyine bakwiye kudufasha cyane muri iyi minsi mikuru kubera umubare mu nini uba ukeneye inyama. Baratwemereye, ariko bigaragara ko mu by’ukuri hari ibyo bakwiye kuzuza. Twasabye ko babyuzuza gahoro kugeza mu gihe cy’amezi atatu, utabyujuje agafungirwa”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko icyemezo cyo gufunga amabagiro mato by’umwihariko mu Mirenge igize umujyi w’Akarere ka Kamonyi ndetse no mu bindi bice byagize ingaruka zitari nziza zirimo; kuba byari bigoye ko inyama ziboneka kuko byasabaga abazicuruza kujya Kigali nabwo ugasanga kuzibona bigoye. Hari kandi umubare munini w’abakoraga akazi bari baragatakaje ubu bongeye kugasubiramo n’ibindi…

Kuba hashize iminsi havugwa ubujura bw’inka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi by’umwihariko mu Mirenge ya; Runda, Rugalika na Gacurabwenge hari ababihuza n’icyuho cyatewe no gukomanyirizwa ku kutagira ahabagirwa hazwi, bityo bamwe bari barabuze akazi, ababazi n’abandi bakihisha muri icyo cyuho.

Ku bahuza ubu bujura n’icyuho cyari gihari, Dr Nahayo Sylvere agira ati“ Icyo ni ikintu abantu batekerezagaho, ariko iyo nk’ahantu habaga habaye ikibazo( hibwe inka) wabonaga abaturage abo batunga agatoki benshi ari abafite aho bahurira no kubaga, cyane cyane “Abasheretsi(Abaranga inka)”. Ubwo rero wumvise uko babivuga, umuntu yabona ko bishobora kuba byari bifite aho bihurira ariko na none umuntu atakwemeza ijana ku ijana(100%) kuko nta kimenyetso gifatika gihari”.

Dr Nahayo Sylvere, asaba abakomorewe kongera kubaga kwitwararika, bakubahiriza ibyo basabwe niba bashaka kutongera gufungirwa. Ati“ Icyo twabasaba, icyambere ni uko bakwitwararika kugira ngo bubahirize amabwiriza kuko arasobanutse barayazi. Kwirinda ko hagira umwe muri bo wanyuranya n’amabwiriza nko kuba yacuruza inyama zidaturutse mu mabagiro atandatu yamaze kwemerwa n’ibindi bikubiye mu byo basabwa kubahiriza bazi”.

Niyonshuti Onesimus, umwe mu baganiriye na intyoza.com akaba acuruza inyama mu isantere ya Nkoto ho muri Rugalika, avuga ko yishimiye icyemezo cyo gukomorera amabagiro mato kuko byaborohereje imikorere bikabaruhura imvune bahuraga nazo.

Ati“ Twishimye cyane kuko ubusanzwe twavunikaga. Kuba akarere karabitugiriyemo bakatwemerera ko natwe dukora byadushimishije kandi byanatworohereje kuko hari imvune byagabanije mu buryo twabonaga inyama”.

Akomeza ati“ Twajyaga gushaka inyama i Kigali cyangwa se i Muhanga none twabyemerewe. Ni ibyo gushimira ubuyobozi bw’Akarere kacu. Mbere washoboraga kumara inyama hakiri kare kubona izindi bikagorana hakaba n’ubwo uparitse( uhagaritse) ariko ubu icyo ntabwo kizasubira kuko zashira ukegera ibagiro akazi kagakomeza, abaturage nti babure inyama nawe akazi kagakomeza. Gusa igiciro ntabwo kirahinduka kuko amatungo ni make!”.

Ugendeye kuri uku gukomorerwa, abari bafite amabagiro akazi kongeye karaboneka, ubuzima buragaruka kuri bo n’imiryango yabo kuko abenshi nibyo byari bibatunze. Akazi kandi kongeye kuboneka ku “Abasheretsi”, Abakoraga mu mabagiro, abacuruzaga inyama bongeye kuzibona byoroshye, abazirya nabo bagiye kuzibona bitagoye.

Mu bibazo kandi byakemutse, kimwe mu byari bikomereye abajyanaga inka kubagirwa i Kigali, bavuga ko babagaga ariko bagahabwaga ibiro bihabanye kure n’ukuri kandi nti basobanurirwe irengero ry’ibindi badahawe. Ibyo nabyo, bivugwa ko byakururiraga bamwe kugenda bakigurira ibiro bike i Kigali ubundi bakinjiza inyibano bagacuruza.

Ibaruwa ya RICA isubiza ubusabe bw’Akarere inakubiyemo ibisabwa kubahirizwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga