• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Ngamba: Basangiye inzoga amuhemba ku mwica amuteye icyuma

Umwanditsi
December 27, 2023

Mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, uwitwa Ndagijimana Samuel w’imyaka 23 y’amavuko yishe ateye icyuma mu gatuza Habiyaremye Jean Claude w’imyaka 23 y’amavuko biriwe basangira inzoga. Isoko y’amakuru yacu, iduhamiriza ko basangiriye mu tubari tugera muri 4, nyuma yo gusinda barwanira mu isantere y’ubucuruzi ya Mpimba bakizwa n’abaturage ariko Ndagijimana nti yanyurwa, ajya mu rugo gushaka icyuma aricyo nyuma yaje kumwicisha.

Ndagijimana Samuel akomoka mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, mu gihe uyu Nyakwigendera n’umuryango we batuye mu mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi.

Uru rugombo rwavuyemo ubu bwicanyi, bwabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2023. Uyu Ndagijimana Samuel yahise afatwa n’abaturage aribo baje kumushyikiriza Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu wafashwe abaturage bamushyikirije Polisi, mu gihe Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma ugashyingurwa bucyeye.

Uretse uru rugomo rwa Ngamba rwavuyemo ubwicanyi, Mu Murenge wa Rukoma mu kagari ka Gishyeshye nako katajya kiburira, hari umusaza w’imyaka 65 wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yazize uburwayi kuko Gitifu Mandera Innocent uyobora uyu Murenge yabwiye intyoza.com ko yari amaze igihe arwaye.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga