Kamonyi-2024: Byari ibyishimo mu ijoro ry’ubunani i Rukoma

Mu ijoro rya cyeye ry’Ubunani bwa 2024, Abanyarukoma bishimiye uyu mwaka mushya bari kumwe na bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi. Batunguwe no kubona RIB na Polisi mu gitaramo, ubundi bahuzwaga n’uko baje kubagenzaho ibyaha, babona bararanye ijoro babafasha kwishimira umwaka mushya binjiyemo. Ni ibirori byabereye mu Kagari ka Taba, ahazwi nko ku Makaro.

Mu butumwa bwahawe abaturage bitabiriye iki gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2023 no gutangira umushya wa 2024, Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yibukije abaturage ko uyu ari umwaka wo gukora cyane bakiteza imbere, bagateza Igihugu imbere, kuko bafite Umutekano.

Yabibukije ko nkuko Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul yabivuze mu ijambo rye yifuriza Abanyarwanda n’Abaturarwanda Umwaka mushya, Igihugu gifite umutekano, kirarinzwe hose, igisigaye ni aho buri wese asabwa uruhare rwe mu bikorwa bimuteza imbere ubwe, Umuryango n’Igihugu.

Visi Meya Niyongira, yababwiye ko ubundi iyo umuntu yishimye, akora atekanye kandi bigatuma adatekereza ibintu bibi. By’umwihariko nk’Umurenge ukorerwamo umucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabasabye kuva mu bibarangaza bagakora, bakava mu bikorwa by’Ubuhebyi n’ibindi bibashyira mu byaha ahubwo bagakora ibyubaka ibyiza.

Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w’Ikirenga wahaye Abanyarwanda agaciro, akabaha umutekano kugera n’aho asagurira amahanga. Yibukije ko nta rwitwazo uyu munsi ruhari kuko; ukora arakora nta cyo yikanga kuko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe mu mpande zose.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gitaramo, barashima ibihe bagize muri iri joro basozaga umwaka banatangira umushya wa 2024. Bahamya ko ari u bwa mbere bagize ibihe nk’ibi bagasoza umwaka bagatangira undi bari kumwe n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi mu karere, bataje kugenza ibyaha, ahubwo kwifatanya nabo kwishimira ko basoje umwaka bagatangira undi mu mahoro.

Karegeya Jean Bosco, umwe mu bayobozi muri PSF-Rukoma ari nayo yafatanije n’Ubuyobozi bw’Umurenge gutegura iki gikorwa, uyu akaba no mu banyarukoma uri mu bagira ijambo benshi bumva, yabwiye intyoza.com ko bagize ibihe byiza bishimiye kurusha ikindi gihe kuko nta mwanya wundi byabaye i Rukoma.

Yagize ati“ Twaraye dukoze igitaramo rwose abaturage barishima, bya cyane ariko!. Ntabwo byabagaho, ni ubwa mbere byabaye. Ubutumwa twakuyemo bwa mbere ni umunezero abantu bafite, abantu bose bishimye kubera “Umusangiro” wari uriho, ariko kandi no kwisanga turi kumwe n’Abayobozi ku rwego rw’Akarere, na Polisi na RIB… tukabona turi kumwe twishimana”.

Akomeza ashimira Perezida Kagame Paul, we Abanyarukoma n’Abanyarwanda muri rusange bakesha umutekano usesuye, aho bashobora kurara ijoro mu muhanda ahateguwe bishimira isozwa ry’umwaka no gutangira undi ntacyo bikanga.

Akimana Nyampinga, umwe mu bayobozi b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Rukoma(Youth Volunteers), ashima ibihe bagize nk’urubyiruko muri iki gitaramo. Ahamya ko ubutumwa bwahawe urubyiruko bushingiye ku gukora bakiteza imbere ariko kandi no kongera kubibutsa inshingano bafite mu iterambere ryabo bwite, imiryango bakomokamo n’Igihugu muri rusange.

Nyampinga, asaba urubyiruko guhaguruka bagakora, bakarwanya ibikorwa bibi bituma hari bamwe bagongana n’amategeko. By’umwihariko nk’urubyiruko ahanini rubarizwa mu gace karimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ararwibutsa guharanira kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha mu buryo bwose, ahari ikibazo bakihutira gutanga amakuru.

Nyuma y’igihe muri aka gace harangwa ibikorwa by’urugomo, aho hari n’abahawe izina ry’”ABAHEBYI”, babarizwa cyane mu bikorwa by’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, Iki gitaramo cyagaragaje ibyishimo Abanyarukoma bari bakeneye ndetse babonye umwanya bahabwa ubutumwa bukubiyemo ubwo kwicungira umutekano, kubungabunga Ubuzima binyuze mu gukora ibikorwa bitandukanye, gukura amaboko mu mufuka bagakora no kwitabira izindi gahunda zitandukanye za Leta.

Ni igitaramo kitabiriwe na; Uzziel Niyongira nk’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, kitabiriwe n’ukuriye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB muri aka karere n’izindi nzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi n’Ubuyobozi ku rwego rw’Umurenge wa Rukoma.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →