• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Indege ya Boeing yavuyeho Urugi(umuryango) iri mu kirere bikururira izisaga 171 kuba zahagarikwa

Umwanditsi
January 7, 2024

Urwego rushinzwe kugenzura Kompanyi z’indege muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwategetse guhagarika ingendo kuri zimwe mu ndege zo mu bwoko bwa 737 Max 9 nyuma y’aho igice kimwe cy’indege ya Alaska Airlines kiyiviriyeho kikamanuka iri mu kirere. Urwo rwego, Federal Aviation Administration (FAA) ruvuga ko igenzura rishobora kugira ingaruka ku ndege 171.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo byabaye ngombwa ko indege ya Alaska Airline igwa byihuse cyangwa se bitunguranye nyuma yo guhaguruka mu ntara ya Oregon. Iyo kompanyi ivuga ko yari yarakoze igenzura ryasabwaga na FAA kuri zimwe mu ndege 79 zayo zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max9.

Kuri uyu wa gatandatu, byari byitezwe ko kubuza izo ndege gukora bizatuma ingendo 60 zitaba, nk’uko byashyikirijwe n’iyo kompanyi mw’itangazo yashyize ahagaragara.

FAA yari yabanje kuvuga ko ishobora “guhagarika by’agateganyo na zimwe za Boeing 737 Max 9 zikoreshwa n’amakompanyi yo muri Amerika cyangwa ku butaka bwa Amerika bwose“.

Urwego rushinzwe kugenzura amakompanyi y’indege muri Amerika ruvuga ko igenzurwa risabwa rishobora gutwara hagati y’amasaha ane cyangwa umunani ku ndege imwe imwe.

Ikompanyi ya Turkish Airlines na yo nyine yahamagaje indege zayo eshanu(5) zo muri ubwo bwoko kugira ngo zigenzurwe.

Muri iryo sanganya ryabaye ku wa gatanu, indege ya kompanyi ya Alaska Airlines yari ivuye Portland, muri Oregon yerekeza Ontario muri Califonia, yari kuri metero 4.876 mu kirere, aho yatangiye kumanuka igitaraganya, nk’uko bigaragara ku buhanga bukurikirana ingendo z’indege.

Iyo ndege yari itwaye abantu 177 n’abadereva bayo, yururutse neza aho yari ivuye Portland.

Umukuru w’urwego rushinzwe gutwara abantu ku rwego rw’Igihugu, National Transportation Safety Board (NTSB), rwagize amatohoza(iperereza) kuri iryo sanganya, yemeje ko nta muntu wari wicaye iruhande rw’aho hononekaye.

Jennifer Homendy agira ati:”Twagize Imana rwose kuba byarangiye nta we uhasize ubuzima“. Yongeyeko ko amatohoza yerekanye ko umuryango wavuye ku ndege wamanukiye mu gace ka Cedar Hills kegeranye na Portland akaba asaba uwo ari we wese wawutora guhita ahamagara Polisi.

Hagati aho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ikigo kireba iby’indege mu Bwongereza, Civil Aviation Authority (CAA) cyemeje ko nta ndege n’imwe yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9 yari muri icyo Gihugu.

Ku rubuga rwacyo rwa X, cyagize kiti:” Twandikiye abatwara abantu n’ibintu b’abanyamahanga tubasaba ko babanza kugenzura indege zabo mbere y’uko zica mu kirere cy’Ubwongereza”.

Amafoto-Video yohererejwe ibitangazamakuru, yerekana ahavuye uwo muryango, haboneka ibicu byijimye n’ibintu bahazibije cyangwa se bahafungishije. Ntabwo haratangazwa icyateye iyo mpanuka cyangwa se ko haba hari abakomeretse.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga