Kamonyi-Kayenzi: Gitifu Rwakibibi JMV mu maboko ya RIB azira ibirimo kubiba “Amacakubiri”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Rwakibibi Jean Marie Vianney w’imyaka 33 y’amavuko, yageze ku intyoza.com ubwo hari hashize akanya gato afashwe. Mbere yo gutabwa muri yombi, amakuru dukesha isoko y’amakuru mpamo atugeraho ni uko yabanje kwitaba ku karere ndetse nyuma y’aho akaza kwandika asezera ku mirimo.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney wari Gitifu wa Kirwa yamaze gusezera ku mirimo yari ashinzwe. Yagize ati“ Yarasezeye ku wa Gatanu”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney ari mu maboko ya RIB.

Yagize ati” Tariki ya 05/01/2024, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa mu Karere ka Kamonyi witwa RWAKIBIBI JEAN MARIE VIANNY (33yrs). Arakekwaho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri. Afungiye kuri Sitasiyo ya Remera”.

Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko iperereza ku byaha uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney akekwaho rigikomeje.

Ntabwo bisanzwe cyangwa se si kenshi Umukozi wa Leta mu nzego z’ibanze afatwa akekwaho ibyaha runaka ngo afungirwe aharenze ifasi y’Akarere akoreramo. Iki, ni kimwe mu bigaragaza uburemere bw’ibyaha ashobora kuba akurikiranyweho ariko tutari bwinjiremo kuko twabwiwe ko bikiri mu iperereza. Gusa isoko y’amakuru yacu iduhamiriza ibirenze ibyavuzwe ariko tutakwinjiramo kuko bikiri mu iperereza.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →