• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye-Alain Mukurarinda

Umwanditsi
January 12, 2024

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda arahumuriza Abarundi bari mu Rwanda n’abashaka ku haza ko ari amahoro, ko ntawe uzahagirira ikibazo na kimwe nyuma y’icyemezo cya Leta y’Uburundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda ndetse igasaba Abanyarwanda bariyo gutaha iwabo bwangu.

Icyemezo cya Leta y’u Burundi ku gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, kije mu buryo butunguranye kandi mu buryo ibivugwa ko aribyo nyirabayazana bitagize aho binyuzwa mu buryo bwa Dipolomasi ngo biganirweho nk’uko hari ibindi byagiye biganirwaho mu bihe bitandukanye, haba hagati y’abakuru b’ibihugu byombi cyangwa se abandi bategetsi.

Alain Mukurarinda, umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yagarutse ku guhumuriza Abarundi bari mu Rwanda ndetse n’abifuza kuhaza, baba bahanyura cyangwa batembera ko kuri bo nta cyahungabanya umutekano wabo bitewe n’ibyakozwe n’Abategetsi b’u Burundi.

Yagize ati“ Niba bagomba gukomeza kwirukana Abanyarwanda ni icyemezo bafashe, icyo u Rwanda rusaba ni uko niba bagomba no kubirukana, babirukana mu mutekano. Ku rundi ruhande, nta Murundi hano ugomba kugira icyo abazwa. Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye”.

Akomeza abasaba ko uri mu Rwanda akaba ashaka kuhaguma yahaguma, ufite ibyo ahakora mu nzira zemewe n’amategeko nawe akomeze imirimo, ushaka kwambuka asubira iwabo nawe yambuke ariko aziko nta kugaruka. Ashimangira ko “ Nta kibazo hano Abarundi bafite”. Akomeza avuga kandi ko nk’u Rwanda rwizeye ko ari nako Guverinoma y’Upu Burundi irabigenzereza Abanyarwanda bariyo, ko niba idashaka Abanyarwanda bariyo ibohereza mu nzira y’Amahoro.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga kandi ko ni biba ngombwa ko Leta y’u Rwanda isabwa kugira uruhare mu gucyura abaturage bayo bari i Burundi, yiteguye kubigiramo uruhare kuko ari Abaturage b’u Rwanda. Asaba akomeje Leta y’u Burundi ko kuvuga ko idashaka Abanyarwanda bitavuze ko igomba kubahohotera.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga