• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

U Rwanda rwiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni yabwo

Umwanditsi
January 18, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yavuze ko yiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni y’amadolari u Rwanda rwahawe mu gihe imanza zo kwanga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda zakomeza.

Leta y’Ubwongereza yahaye u Rwanda Miliyoni 240 z’Amapawundi, mu gihe ayandi agera kuri Miliyoni 50 ari mu nzira ariko kugeza ubu bikaba nta mwimukira n’umwe urava mu Bwongereza ngo yoherezwe mu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ikibazo kerekeranye n’ayo mafaranga, yasubije ati “ Azakoreshwa mu gihe gusa abo bantu bazaba baje. Bataje, dushobora gusubiza ayo mafaranga”.

Muri ayo masezerano, Leta y’Ubwongereza iteganya kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo amadosiye yabo yigirwe yo. Abakoherezwa, bashobora kutabona uburenganzira bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, mu gihe yari mu nama yerekeye ubukungu ku Isi( World Economic Forum), Perezida Kagame yitandukanije n’icyahindutse amakimbirane ya Politiki mu Bwongereza.

Perezida Kagame, ibi abivuze mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak ari mu bibazo mu matora y’inteko ishingamategeko ku mushinga we wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, yemeza ko umugambi we wo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro akabajyana mu Rwanda bizafasha guca intege abimukira bashaka kwambuka Manche bari mu mato mato mato.

Uyu mugambi wo kohereza aba bimukira mu Rwanda, abo mu ishyaka ry’aba Travailliste( Labour Party) bavuga ko ari umugambi uzatwara amafaranga menshi kandi ntacyo uzashyika ho, kandi ko bashobora kutawushyira mu bikorwa mu gihe batsinda amatora.

Minisitiri w’Intebe Sunak kandi, ahanganye na bamwe mu ntumwa za rubanda bo mu ishyaka ry’aba Conservateurs( Conservative Party), bavuga ko amategeko adahashya bikwiye kandi Leta igomba kwitegura kwirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo indege zitwaye abimukira zitangire kuguruka zerekeza Kigali.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga