• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Tuzarwana nk’abadafite icyo batakaza kandi hari uzishyura ikiguzi atari twe-Perezida Kagame

Umwanditsi
January 24, 2024

Atangiza inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yahaye gasopo uwo ariwe wese watekereza gushoza intambara k’u Rwanda, arushora mu mateka asharira rwanyuzemo, yiteguye kwivuna umwanzi akarwana nk’udafite icyo atakaza.

Perezida Kagame yagize ati“ aho twari turi mu myaka 30 ishize, nta kibi kurushaho cyatubaho. Binavuze rero ko udushyize mu buryo butuma dutekereza ko dusubiye muri ibyo bihe, ntacyo gutakaza dufite, tuzarwana nk’abadafite icyo batakaza kandi hari uzishyura ikiguzi atari twe”.

Perezida Kagame, ibi yabivuze asa n’ukomoza ku mvugo z’Abakuru b’Ibihugu by’u Burundi na DR Congo bamaze iminsi bamwibasira, bamushinja kubangamira umutekano w’Akarere, ndetse banageze aho berura ko bashaka gukuraho ubutegetsi bwe. Muri iyi nama, yavuze ko yahisemo kwicecekera aho gusubiza ibyo yise ibitutsi kuko bitica.

Yagize kandi ati” Mwabonye ko ntigeze nsubiza ibitutsi bituruka mu Majyepfo( Burundi) no mu Burasirazuba( DR Congo), ibyo nti byica ariko hari icyo bazigishwa n’ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye”.

Ubwo yavugaga ku ntambara u Rwanda rwashorwamo na DR Congo ifatanije n’inshuti zayo, Perezida Kagame yavuze ko uzabigerageza ashobora kuzabyicuza. Yagize kandi ati“ Mu kurengera iki gihugu, mu gihe turwana, mu gihe dutewe, ntawe mbisabira uburenganzira, ntibibaho”. Yakomeje yizeza ko Igihugu gitekanye, kirinzwe, ko kandi ariko bizahora.

Yakomeje agira ati“ Numva hari abashyushye ko ibibera mu burengerazuba no mu majyepfo ngo baba bagerageza kwegeranya bamwe mu Banyarwanda badafite uko bimereye, basakuriza hanze ngo babahinduremo abayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza. Sinzi niba ibyo bishoboka kuko bamwe bazabarambirwa babatwoherereze, cyangwa na njye nzagenda mbizanire, mbagarure mu rugo mbereke ko bakosheje bava hano”.

Umukuru w’Igihugu, yavuze ku mvugo z’urwango zikomeje guhemberwa mu karere n’abakuru b’ibihugu bituranyi, yaba u Burundi ndetse na DR Congo, ahamya kandi ko hari umugambi wo kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi, ko kandi hari igisa n’umugambi wo kubahindira cyangwa kubohereza mu Rwanda bitirirwa ko aricyo gihugu cyabo cy’inkomoko. Yavuze ko ibirimo kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bisa n’ibyibutsa ibihe bibi u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 ishize.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga