• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
09/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
09/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
09/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana akurikiranyweho kwicisha umukunzi we

Umwanditsi
January 26, 2024

Urukiko muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Kelly Khumalo yategetse iyicwa ry’uwari umukunzi we, wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru, Senzo Meyiwa.

Meyiwa yararashwe mu gihe yarimo agerageza gutabara Khumalo ubwo yari atewe n’abajura bitwaje imbunda mu 2014. Abantu batanu bakekwako icyo cyaha batawe muri yombi mu 2020.

Kuri uyu wa Gatatu, umukuru w’abakora Iperereza Bongani Gininda yabwiye urukiko rukuru rwa Gauteng, ko Khumalo ari we” wagize amasezerano yo kumwicisha“.

Umuvugizi wa Khumalo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko” bafite icyizere bakurikije uko urubanza rurimo kugenda.”

Yongeyeho ko Khumalo adashobora kugira icyo avuga ariko ko” abamuburanira barimo gukurikirana uko ibintu byifashe”.

Urubanza rw’abashinjwa iyicwa rya Meyiwa, wahoze ari kizigenza w’ikipe y’Igihigu n’umunyezamu wa Orlando Pirates, rurimo gukurikiranwa n’Igihugu cyose. Khumalo yatangiye gukekwa ubwa mbere ko afite uruhare muri urwo rupfu nyuma y’aho habonekeye impapuro z’ibanga za Polisi mu 2020 nyuma y’ihagarikwa ry’abo bagabo.

Icyo gihe, umuburanira yabwiye itangazamakuru ryo muri Afrika y’Epfo ko uwo muririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana”atazi na gato” abo bagabo batanu.

Gininda, yabwiye urukiko ko umwe mu bashinjwa yavuze, mu byo yiyemereye we ubwe, ko Khumalo yabahaye itegeko ryo kwica Meyiwa.

Uyoboye Iperereza kandi yavuze ko Khumalo yagumye avugana n’abo bakekwaho gukora iryo bara akoresheje“ Terefone“.

Mu mwaka ushize, Colonel Lambertus Steyn wo mu ishami rikora Iperereza ku manza zitarangiye (National Cold Case Investigation Unit/Unité nationale d’enquête sur les affaires non résolues) yavuze ko Khumalo yavuganye n’umwe mu bashinjwa urwo rupfu inshuro ebyiri mbere y’uko Meyiwa yicwa.

Uretse ibyo kandi, Khumalo yari afite muri terefone ye ifoto y’amafaranga ari mu gafuka kabonerana, ifoto yasanzwe kandi muri terefone y’umwe mu shinjwa icyaha.

Urukiko, ubu rurimo kwiga niba ibyo abaregwa bemeye byakwifashisha mu guca urubanza. Babiri mu baregwa, bavuga ko ibyo bemeye, babyeme ku ngufu.

Khumalo na Meyina bari bafitanye umwana umwe, ariko Gininda avuga ko bari baratandukanye.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga