Kamonyi-Rugalika: Umwe muri 2 bari bagwiriwe n’ikirombe yakuwemo atwaye urutoki rwe ukwarwo

Abagabo babiri bari bagwiriwe n’ikirombe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, umwe yakuwemo atakiri muzima, undi akurwamo kuri uyu wa Kane ahagana ku i saa tanu zirengaho iminota, amaze mu nda y’isi amasaha hafi 29.

Iyi mpanuka yabereye mu kirombe cy’amabuye y’urugalika, umusozi urariduka ugwira Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko ari nawe waraye mu nda y’Isi akamaramo amasaha agera kuri 29. Mugenzi we, Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko yari yaraye akuwemo yapfuye, ibice bimwe by’umubiri birimo umutwe n’ukuboko bitari kumwe kandi hari ukundi kuboko kwabuze burundu.

Agikurwa mu kirombe ari muzima nubwo yari yanegekaye, yazamutse atwaye urutoki rwe rumwe kuko rutari rukiri kumwe n’izindi. Avuga ko ari ibuye ryaruciye. Akigera imusozi kandi, yavuze mu ijwi rirenga abaza abana n’umugore.

Ageze ku Isi yo hejuru, kubera ko yagaragaraga nk’ufite intege nke kandi bigaragara ko hari urugingo rwe atagifite mu zindi kuko yari arutwaye ukwarwo, ubuyobozi bwahise bushaka uko agezwa kwa muganga, bahamagara Imbangukiragutabara imutwara bwangu.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, ashimira abaturage bitanze ku itabaro kuva aba bantu bakigwirwa n’ikirombe kugera bose bakuwemo nubwo umwe yakuwemo yapfuye. Ashimira kandi Ubuyobozi bw’uruganda rw’Isukari rwa Kabuye( Kabuye Sugar Works) rwababaye hafi ubwo barutabazaga kuko rwabahaye imashini kabuhariwe(Caterpilar) mu gucukura ari nayo bifashishije muri uyu musozi kugera abagwiriwe n’ikirombe bose bababonye.

Soma hano inkuru yabanje umenye byinshi; Kamonyi-Rugalika: Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe, umwe aboneka abura kimwe mu bice bye

intyoza

Umwanditsi

Learn More →