• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Urukundo rw’ibanga rwatumye yiyambura ikamba ry’ubwiza-Miss Japan ashyira

Umwanditsi
February 7, 2024

Umukobwa wavukiye muri Ukraine uheruka gutsinda irushanwa ry’Ubwiza-Miss Japan yeguye kuri uwo mwanya areka ikamba rye nyuma y’inkuru yatangajwe ivuga ko afitanye urukundo rw’ibanga n’umugabo wubatse. Yitwa Karolina Shiino, w’imyaka 26, yagizwe Miss Japan mu byumweru bibiri bishize ariko intsinzi ye yateje impaka kubera inkomoko ye.

Mu gihe bamwe bishimiye intsinzi y’uyu wahawe ubwenegihugu, abandi bavuze ko Karolina atari ishusho y’ubwiza gakondo mu Buyapani. Muri izo mpaka, ikinyamakuru cyaho cyatangaje inkuru ndende ivuga urukundo rwe rw’ibanga.

Iyo nkuru y’ikinyamakuru Shukan Bunshun ivuga ko Karolina Shiino yagiye mu rukundo n’umugabo wubatse w’umuganga akaba n’umuntu uvuga rikumvwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo ntacyo arasubiza kuri ibi mu buryo buzwi. Mu gusubiza kuri iyi nkuru mu cyumweru gishize, abategura ririya rushanwa ry’ubwiza barengeye Karolina, bavuga ko atari azi ko uwo mugabo asanzwe yarashakanye n’undi mugore.

Gusa kuwa mbere, abategura ririya rushanwa bavuze ko Karolina yemeye ko yari azi iby’urushako rw’uriya mugabo n’umuryango we.

Miss Japan Association yavuze ko Karolina yasabye imbabazi ku kubayobya kandi ko bemeye kwegura kwe ku mwanya yatsindiye.

Karolina yasabye imbabazi kandi abakunzi be na rubanda muri rusange mu itangazo yasohoye kuwa mbere, aho yavuze ko mbere yari yasubije kuri iyo nkuru mu bwoba n’igihunga arimo kwirengera. Yagize ati: “Ndasaba rwose imbabazi ku kaga gakomeye nateje no kugambanira abanshyigikiye”.

Ikamba rya Miss Japan nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ubu riraba aho nta nyiraryo rifite kugeza uyu mwaka urangiye, nubwo hari benshi bari baje inyuma ye.

Karolina Shiino yegukanye iri kamba tariki 22 Mutarama(1), aba umukobwa wa mbere w’i Burayi uryegukanye. Yavukiye muri Ukraine mbere yo kwimukana na nyina bakajya kuba mu Buyapani ubwo yari afite imyaka itanu, maze agafata izina ry’Ikiyapani ry’umugabo wa nyina.

Karolina yakandika kandi akavuga neza Ikiyapani, yahawe ubwenegihugu mu 2022. Amaze gutsindira ririya kamba mu ijambo rye yagize ati:“ Inshuro nyinshi sinemewe nk’Umuyapani, ariko nuzuye ishimwe ko nemewe nk’Umuyapani uyu munsi”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga