Kinshasa: Bigaragambije bamagana ibihugu byo mu Burengerazuba baraswaho ibyuka biryana mu maso

Polisi y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abigaragambya bamagana za Leta zo mu burengerazuba bw’isi. Abigaragambya bashinja izo Leta kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

U Rwanda rushinjwa henshi, nko muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), gufasha inyeshyamba za M23, ibyo rwo ruhakana. Ku wa mbere, abigaragambya barakaye batwitse amabendera y’Amerika n’Ububiligi, bwahoze bukoloniza DR Congo.

Mu minsi ya vuba aha ishize, imyigaragambyo yabereye hanze ya za ambasade nyinshi z’ibihugu byo mu burengerazuba. Muri iyo myigaragambyo yo ku wa mbere, Polisi ihosha imvururu yasubije inyuma abigaragambya bageragezaga gutera intambwe bagana kuri za ambasade.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Pepin Mbindu, witabiriye imyigaragambyo, agira ati: “Abo mu burengerazuba ni bo bihishe inyuma yo gusahurwa kw’igihugu cyacu. U Rwanda ntirukora rwonyine, rero bagomba kutuvira mu gihugu“.

Ku wa mbere, abapolisi barenga 50 boherejwe kurinda ambasade y’Ubwongereza, iri mu nkengero y’Uruzi rwa Congo. Abapolisi babarirwa muri za mirongo banakoze uburinzi hanze y’ambasade y’Ubufaransa n’ambasade y’Amerika.

Amashuri mpuzamahanga n’amaduka y’abanyamahanga yo muri komine ya Gombe, rwagati muri Kinshasa, yari afunze ku wa mbere, kubera impungenge ku mutekano.

Abigaragambya batwitse amapine y’imodoka ahakikije agace ko rwagati mu mujyi, mu gihe amashusho yatangajwe na Reuters agaragaza abigaragambya babarirwa muri za mirongo babyishimira, ubwo amabendera y’Amerika n’Ububiligi yashyirwaga mu kirundo cy’amapine arimo gushya.

Za videwo zahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza amabendera y’Ubufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) arimo gukurwa kuri Hoteli Memling y’Ababiligi, mu gihe imbaga y’abantu yigaragambyaga hanze y’iyo nyubako.

Iyo hoteli yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bakuyeho ayo mabendera mu kwirinda “gushotora” abigaragambya.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →