• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abasirikare 2900 ba Afurika yepfo bagiye kwiyongera ku basanzwe muri DR Congo

Umwanditsi
February 14, 2024

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo yategetse ko Abasirikare 2900 boherezwa mu gufasha kurwanya imitwe y’inyeshyamba zibarizwa mu burasizazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Izi ngabo zizaba ziri mu rwego rw’ubutumwa bw’ingabo z’ishyirahamwe rihuza ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo, SADC, muri Congo buzwi nka SAMIDRC (SADC Mission in DRC), bwemejwe n’iri shyirahamwe mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize. Malawi na Tanzania na byo bizohereza ingabo muri ubu butumwa.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Ramaphosa rivuga ko igikorwa cy’aba basirikare b’Afrika y’Epfo cyatangiye ku wa 15 Ukuboza 2023, aho aba mbere bahageze muri uwo mwaka.

Ubu butumwa bwa SADC busubiriye( busimbuye) ubw’ ingabo z’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba zavuye muri Congo umwaka ushize nyuma y’aho Leta y’iki gihugu itangarije ko ntacyo ziyimariye.

Ubutumwa bw’izi ngabo buzatwara Afrika y’Epfo Miliyari ebyiri z’ama-rand (ni ukuvuga Miliyoni 105 z’amadolari y’Abanyamerika.

Afrika y’Epfo isohoye iri tangazo mu gihe intambara zasubiye kubura zikaba zimaze gutuma abanyagihugu babarirwa mu bihumbi mirongo bata ingo zabo, biyongera ku bandi bagera kuri Miliyoni zirindwi bataye ingo zabo muri DR Congo kubera intambara zitandukanye.

Hashize imisi havugwa intambara zikomeye mu turere tw’amateritware ya Masisi na Rutshuru hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 zivugwa ko zishyigikiwe n’U Rwanda, ibyo iki gihugu kitahwemye kwamaganira kure.

Mu minsi ishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, habaye intambara zikomeye mu nkengero z’umujyi wa Sake muri teritware ya Masisi, umujyi uri ku birometero hagati ya 20 na 25 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga