• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo

Kamonyi: Ahazwi nko mu Gaperi imodoka yishe umwana w’imyaka 5 wavaga ku ishuri

Umwanditsi
February 16, 2024

Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulake RAF 296 F yavaga Muhanga yerekeza Kigali, igonze umwana w’umuhungu w’imyaka 5 y’amavuko arapfa. Yari avuye ku ishuri ry’inshuke mu kigo cy’ishuri ribanza rya Musambira.

Umwana wagonzwe n’iyi modoka yitwa Imanashimwe Prince mwene Theogene na Mama we witwa Mukanyandwi Niyonkuru Aline. Umushoferi wamugonze yitwa Harindimana Evalid, yahise yishyikiriza Police sitasiyo ya Musambira.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka ari impamo, ko kandi uyu mwana atabashije kubaho.

Isoko y’amakuru yizewe agera ku intyoza.com ihamya ko nyuma y’iyi mpanuka, abahageze bwa mbere babonye shoferi ayabangira ingata bagira ngo aracitse ariko baza kumva ko yishyikirije Polisi ya Musaambira.

Abageze aho iyi mpanuka yabereye, babwiye intyoza.com ko Umurambo w’uyu mwana wamaze umwanya mu muhanda ariko nyuma uza kuhakurwa ubwo Polisi yahageraga, ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma. Ababyeyi ba Nyakwigendera babimenyeshejwe ndetse bageze aho impanuka yabereye.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5894 Posts

Politiki

4145 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga