• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kamonyi-Musambira: Uruhinja rwakuwe mu musarani rukiri kumwe n’urureri

Umwanditsi
February 16, 2024

Ahagana ku I saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, uruhinja bigaragara ko rwari rukivuka kuko rwari rutarakurwaho urureri, rwakuwe mu musarane rukiri ruzima mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Rwihutishijwe kwa muganga ngo ruramirwe.

Amakuru agera ku intyoza.com arahamya ko uru ruhinja rwari mu musarane w’Umujyanama w’Ubuzima ari nawe warwumvise agatabaza, rukurwamo rukiri ruzima rwihutanwa bwangu aho ubu ruri mu bitaro I Kabgayi rwitabwaho.

Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko aya makuru bayahawe n’Umujyanama w’Ubuzima ari nawe nyiri uyu musarane watawemo uru ruhinja.

Uyu Mujyanama w’Ubuzima ngo yumvise uruhinja rurira yiruka ajya kureba ibyo aribyo, asanga rwatawe mu musarane we ahita atabaza, ubuyobozi n’abaturage bahita batabara barukiramo rugihumeka barwihutana kwa muganga ngo ruramiwe.

Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko batigeze bamenya nyiri uru ruhinja ndetse n’uwarutayemo, ariko ko nk’ubuyobozi ndetse bafatanije n’abaturage bagishakisha amakuru ku wabikoze nubwo ngo kugeza magingo aya(twandika inkuru) nta makuru barabona.

Akomeza asaba Abajyanama b’Ubuzima kujya bakurikirana urugo ku rundi, bagafatanya n’abaturage n’inzego z’ibanze mu kumenya abagore n’abakobwa batwite, abagiye kwipimisha, abo bakeka bakamenya amakuru kugira ngo bifashe gukumira no gukurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwabo n’icyaba kibe kizwi.

Gitifu Nyirandayisabye, asaba akomeje abaturage gufasha gutanga amakuru ku gihe mu gihe bafite uwo bazi cyangwa se bakeka kuko hari ubwo usanga hari nk’abo bazi baba baragerageje gukuramo inda cyangwa se baranyuze ahandi mu buryo butandukanye bashaka gukuramo inda. Asaba kandi by’umwihariko ababyeyi gukurikirana no kuba hafi abana babo bakamenya amakuru k’ubuzima bwabo.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga