• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Kamonyi: Visi Meya yavuze ku mwenda ukabakaba Miliyoni 100 bishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri

Umwanditsi
February 20, 2024

Imyaka ibaye ine ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi bishyuza amafaranga yabo ku mirimo bakoze ubwo bubakaga ibyumba by’amashuri. Bamwe bavuga ko Akarere kabateje ubukene n’ibibazo birimo iby’amabanki bafashemo inguzanyo ngo babashe gukora imirimo basabwaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwemera ko bufite ideni ry’agera kuri Miliyoni ijana(100,0000,000Frws) bugomba aba ba Rwiyemezamirimo ariko ko nta gihe kizwi cyo kubishyura.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu asubiza umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu mwenda Akarere kabereyemo ba Rwiyemezamirimo, yemera ko uyu mwenda bawuzi, uhari kandi ko bari mu nzira zo gushaka igisubizo bafatanije na Minisiteri y’Uburezi nubwo nta gihe kizwi cyo kuba bishyuye.

Yagize ati“ Abubatse ibyumba by’amashuri bakaba batarishyurwa, ni byo abo bantu barahari! Ni hafi Miliyoni ijana( 100,000,000Frws). Abo ba Rwiyemezamirimo rero baratumiwe baraganirizwa ndetse ku bufatanye na MINEDUC( Minisiteri y’Uburezi), haracyashakishwa uburyo ubushobozi bwo kubishyura bwaboneka cyane ko Budget (ingengo y’Imari) ya mbere yari yarangiye agasigara atishyuwe”.

Visi Meya Niyongira, akomeza avuga ko inzira yo gushaka igisubizo gikemura burundu iki kibazo cy’umwenda Akarere kishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo ikomeje kandi ko hari ibiganiro biganisha ku gushaka igisubizo. Ati“ Dukomeje gushakisha igisubizo cy’uburyo amafaranga yaboneka kugira ngo abo bantu bayabone, tugirana inama nyinshi ariko igikenewe ni uko bishyurwa”.

Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yo gutinda kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo ari uko hari bamwe muri bo bari bafite dosiye zituzuye. Ahamya ko ubu abujuje ibisabwa hari gushakwa uko ikibazo kiva mu nzira, bakishyurwa.

Mu gihe Akarere kavuga ko kari mu nzira yo gushaka igisubizo kirambye cyo kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo bamaze imyaka ine bategereje, hirya no hino mu mirenge hakomeje urugamba rwo kubaka ibindi byumba by’amashuri kuko hari ikibazo cy’ubucucike mu mashuri. Hari kandi gushakishwa uko haboneka intebe zigera ku bihumbi 20 zizashyirwa mu byumba by’amashuri bitandukanye kuko hari aho usanga abanyeshuri bicaye hasi kuko nta ntebe.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga