• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi-Kayumbu: Meya yakebuye urubyiruko rushaka gutera imbere rudakora

Umwanditsi
February 29, 2024

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kayumbu barimo n’abaruhagarariye, bagaragaza inyota yo gushaka gukira ariko imvugo n’ibikorwa byabo bikagaragaza ibihabanye. Bashaka gukira batavunitse, bashaka iterambere bazaniwe, batagizemo uruhare. Mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa kabiri, babajijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi icyo bashaka gukora, icyo babuze amagambo abisobanura arabura, baragayika imbere y’abaturage.

Mu nteko y’Abaturage yabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kayumbu mu mbuga y’ikigo nderabuzima, uhagarariye uru rubyiruko yagaragarije Meya Dr Nahayo Sylvere ko nk’urubyiruko rwa Kayumbu rushaka kwiteza imbere, rwabuze abafatanyabikorwa, rubura igishoro, rubura n’aho rwigaragariza kandi ngo rwarize. Yakomeje asaba Meya kubakorera ubuvugizi bakabona abafatanyabikorwa n’abaterankunga babafasha kwiteza imbere.

Uwo wa kabiri uhereye i bumoso, niwe rubyiruko wabajije mu izina ry’abo ahagarariye.

Dr Nahayo Sylvere, utaranyuzwe n’uburyo uru rubyiruko rwa Kayumbu ruvuga ko rushaka iterambere ariko rutagaragaza ibikorwa, mu kubasubiza yagize ati“ Ariko icyo mwabuze ni iki? Ni amafaranga, ko amafaranga ahari se kuki muyabura? Muyabura gute kandi amafaranga ahari?”.

Yakomeje agira ati“ Reka tubabwire! Dufite ikibazo mu rubyiruko rudashaka gukora. Nshobora kuguha nk’ahantu 5 twafashije urubyiruko kubera kwa kudashaka gukora bikarangira imishinga yabo idateye imbere”. Yakomeje abaza niba barakoze umushinga bakabura ubafasha, bakabura amafaranga baraceceka, babura icyo gusubiza, basebera imbere y’abaturage.

Meya Dr Nahayo Sylvere, ntabwo yumva uburyo urubyiruko rwa Kayumbu runanirwa gukora imishinga kandi hari amafaranga rudashaka gusaba ngo rukore, ahubwo rugashaka guhera ku bikomeye n’ibyoroheje byabananiye.

Yabasabye ku mubwira nibura umushinga batangije, bakoze wo kwiteza imbere ngo nawe ahave abateye inkunga amagambo abisobanura arabura. Yabibukije ko hari inguzanyo y’amafaranga ku murenge ariko habuze abo bayaha mu rubyiruko, nyamara hari abakuze bahise bagaragariza Meya ko bo bayabonye ndetse barimo gukora neza bishyura, ko ahubwo uru rubyiruko rushaka gukira rutakoze.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye urubyiruko rwa Kayumbu gukora imishinga mito mito ijyanye n’aho baherereye bagakora bakayibyaza umusaruro. Yabibukije ko mu Murenge wabo hari amafaranga y’inguzanyo angana n’ibihumbi ijana (100,000Frws) ndetse biteganijwe ko mu minsi mike azongerwa, aho atangwa akunguka ibihumbi bibiri (2,000Frws) mu gihe cy’imyaka ibiri. Yabasabye kureka gusha gukira no gutera imbere bashaka guhera kuri byinshi kandi bananiwe no kubyaza umusaruro ibike bafite. Ati“ Mwebwe, mushaka gutangirira hejuru ni cyo kibazo”. Akomeza ati“ Iyo muza kuba mutubwira muti twarakoze, umusaruro wacu twabuze aho tuwugurisha!, mwishaka gutangirira hejuru ngo mutangire ibintu bihenze, ibyo gukora birahari”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga