Kamonyi-Ngamba: Umugabo bamukuye munsi y’umukingo yapfuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Werurwe 2024 ahagana i saa tanu, Uwimana Theogene w’imyaka 56 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye. Harakekwa ko yaba yazize inzoga yanyoye zamurushije imbaraga akaba yituye hasi, ariko kandi hakaba n’abashidikanya kuri uru rupfu kuko uwamubonye bwa mbere yari muzima. Avuga ko yagerageje kumwegura ngo amutsindagize batahe ariko amurusha imbaraga, agenda agiye gushaka ubufasha buhamukura, bagaruka basanga atakiri muzima.

Urupfu rw’uyu mugabo ntabwo ruvugwaho rumwe na benshi mu baturage ba hafi muri uyu Mudugudu by’umwihariko ku bamubonye. Hari abavuga ko yaba yarushijwe imbaraga n’inzoga yari yanyoye akikubita hasi, abandi bakavuga ko ibyo bigoye kubyemera kuko uwamusanze mu nzira agashaka ku mwegura bikanga yamusize ari muzima, akajya guhuruza bagaruka ngo bamutware bagasanga yapfuye.

Nyuma y’uko abari bagiye kumukura aho yari ari basanze yapfuye, Ubuyobozi bw’Umudugudu bwahawe amakuru, bwahise bwihutira kubwira inzego zibukuriye hagamijwe ko haboneka ubutabazi.

Nyakwigendera, ibyamubayeho yari mu nzira agenda ageze mu Mudugudu wa Rugarama arimo gutaha avuye kunywera kuwitwa Nubuhoro Faustin utuye mu Mudugu Kigina.

Uwamubonye bwa mbere, ni umusaza witwa Karugahe Edmond. Avuga ko yamubonye yaguye mu mukingo agihumeka akagerageza kumuterura kugirango batahe, ariko amurusha imbaraga hanyuma amusiga aho ajya gutabaza, bagarutse basanga yamaze gupfa.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko akurikije amakuru ahabwa n’abaturage by’umwihariko uwamubonye mbere akirimo umwuka, ahamya ko bishoboka ko Nyakwigendera yaba yazize inzoga zamurushije imbaraga akagwira ibuye cyangwa se ikindi cyabaye imvano yo kubura ubuzima.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →