Kamonyi-Rukoma: Abahebyi n’ababakingira ikibaba baciriwe amarenga y’urubategereje

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yaburiye abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bazwi ku izina ry’“Abahebyi” kubivamo inzira zikigendwa. Yaburiye kandi ababacumbikira kimwe n’ababakingira ikibaba. Yasabye ubazi wese gutanga amakuru y’ababirimo mbere y’uko hakoreshwa imbaraga mu kubashaka.

Umwe mu baturage, yahagaze mu nteko y’Abaturage yari yitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri Alice Kayitesi wazanye n’Abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara, uyu muturage avuga ashize amanga ko bazengerejwe n’aba bahebyi, babajujubije bababuza gukora neza. Yahamije ko abo “Bahebyi” babazi ndetse n’amazina yabo ahari, asaba imbaraga z’ubuyobozi gufasha mu gukemura iki kibazo.

Hari inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Guverineri Kayitesi, avuga kuri iki kibazo cy’Abahebyi yagize ati“ Rwose ayo mazina mudufashe urwo rutonde mu rukore murutugezeho n’inzego z’Umutekano hanyuma dufatanye kubashaka. Ariko Icyaba cyiza, umuntu uzi wese ko atunze uwo muhebyi mu rugo rwe, yamugira inama yo kubivamo hakiri kare mbere y’uko hajya gukoreshwa imbaraga kugira ngo tumufate. Ubwo urwo rutonde uko muruzi, n’abandi n’abayobozi mu dufashe runyure ku nzego z’ubuyobozi dufatanye kubashaka”.

Yibukije kandi Abanyarukoma by’umwihariko abafite aho bahurira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko bakwiye kuzirikana ko igishoro cya mbere ari ubuzima, ko bakwiye ku bubungabunga, bakabwitaho yaba mu mibereho yabo ya buri munsi, by’umwihariko baburinda icyo ari cyo cyose cyabwangiza, by’umwihariko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rukoma.

Ababarizwa mu bucukuzi batari bake bari muri iyi nteko.

Guverineri Kayitesi, avuga ko bigoye kuba hashira ukwezi hatumvikanye umuntu wagwiriwe n’ikirombe muri Rukoma. Yasabye abakora ubucukuzi kubikora neza kinyamwuga bijyanye n’ubushobozi bafite uko bwaba bungana kose, bityo bikarinda ko haba impanuka zirimo n’ìzitwara ubuzima, by’umwihariko abakiri bato kuko aribo usanga muri ibi birombe cyane.

Baba abajya muri ubu bucukuzi, baba ababyeyi bafite abana babujyamo by’umwihariko aba bahawe izina ry’“Abahebyi”, baba inzego zitandukanye z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Isibo, bibukijwe izina ubwaryo bahaye aba bacukura bitemewe, “ABAHEBYI” ko ubwaryo nta cyizere cy’ubuzima ritanga.

Yagize ati” Iyo umuntu amaze kwiyita umuhebyi hari icyizere cy’Ubuzima aba agifite”?. Yakomeje asaba buri wese kudaceceka, ahubwo agaharanira gukora ibyemewe n’amategeko.

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri rusange, basabwe gukora ubucukuzi butabateza ibibazo kuko iyo bije ataribo gusa bizira, ko biza no ku miryango yabo. Bibukijwe kandi ko “amabuye y’agaciro atari ibirayi umubyeyi atekera umwana ngo arye“, ko acukuwe akabura abaguzi uwagiyeyo atahasubira. Aha yatungaga urutoki abanyamafaranga barimo n’abacukura byemewe aribo bari mu bagira uruhare mu gukoresha aba“BAHEBYI” kuko babagurira ayo mabuye. Bose, yabasabye kwisubiraho inzira zikigendwa.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →