• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi-Rukoma: Abaturage bati“ Dufite impamvu zifatika zo gushima no kwitorera Perezida”

Umwanditsi
April 5, 2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 04 Mata 2024 bwasoje imikino y’umupira w’amaguru yahuzaga utugari 59 tugize aka karere, aho binyuze muri iyi mikino hagiye hatangwa ubutumwa ku kwimakaza imiyoborere myiza no gusaba abaturage kwitegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite kandi bakazayitabira. Ni igikorwa cyasorejwe mu Murenge wa Rukoma. Abaturage, bavuga ko mu myaka 30 ishize bafite impamvu zifatika zo kwitabira amatora, ko kandi bafite impamvu ituma bashima ibyo ubuyobozi bwabagejejeho. Basaba kandi ko iyi mikino yashyirwa mu mihigo ikajya iba kenshi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wasoreje iyi mikino mu Murenge wa Rukoma, mu butumwa yahaye abaturage, yabasabye kuzirikana ko uyu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa Nyakanga tariki 15 hari amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abasaba kwitegura no kuzayitabira. Yabibukije ko abagejeje igihe cyo gutora basabwa kuba bafite “INDANGAMUNTU” kuko ariyo ya mbere isabwa uzatora wese.

Aho ni hagati mu mukino igice cya mbere kirangiye, abaturage n’abakinnyi bari kumva ubutumwa bwa Meya Dr Nahayo Sylvere.

Dr Nahayo, akomeza avuga ko mu myaka 30 ishize Igihugu kibohowe ndetse hagahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwakoze byinshi mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse.

Yakomoje kuri bimwe abona nk’umuyobozi bwa Kamonyi bishimira ndetse banaratira abandi. Ati“ Tugiye nko mu burezi, turishimira ko twabonye amashuri menshi, meza! Ajyanye n’icyerekezo, abana bariga amashuri yarabegereye. Muri iyi myaka 30 mu by’ukuri twe nk’Akarere ka Kamonyi turishimira ko twateye intambwe ikomeye, aho abana babasha kwiga hafi y’aho batuye bikanatuma abagana ishuri biyongera”.

Abaturage bari benshi ku kibuga ku buryo bugaragara.

Akomeza ati“ Ugiye nko mu Buzima, ibigo nderabuzima, Poste de Sante, Ubwisungane mu kwivuza, ibyo byose ni ibintu dushima mu myaka 30 mu by’ukuri twabashije kugeraho kandi tubona n’umusaruro wabyo kuko umuturage hari aho yavuye hari n’aho ageze ku bijyanye n’iterambere”. Akomeza avuga ko imyaka 30 ari urugendo rwiza rw’impinduka zigaragara ariko ko urugendo rukomeje ku bijyanye n’ibikorwa biganisha ku iterambere no kuba hafi y’umuturage.

Uwizeye Tabita, Umuturage wa Rukoma ahamya ko nta cyamubuza na kimwe gutora kuko imiyoborere myiza ariyo ikimubeshejeho. Ati“ Twahawe byinshi mu iterambere kubera imiyoborere myiza. Twahawe imihanda, Amazi, Abakene barubakirwa. Nararyamye ndasinzira mu gihe 1994 nabundabundaga mpetse agahinja ariko aho tubohorewe twararyamye turasinzira, dufite umutekano usesuye. Rero mfite impamvu zatuma ntora. Tuyobowe neza, twagejejwe ku iterambere, turaryama tugasinzira ntawe utubuza umutekano. Nta mpamvu n’imwe rero yatuma ndatora ni na rwara nzatega na Moto, ariko ndabisengera”.

Abiganjemo urubyiruko bitabiriye kureba iyi mikino.

Nshimiyimana Alphonse, Umuturage wa Rukoma avuga ko binyuze mu butumwa bwatangiwe muri iyi mikino, yungukiyemo ko buri muturage ugejeje igihe cyo gutora akwiye kuzirikana ko asabwa Indangamuntu, ko utayifite akwiye kwihutira kuyishaka.

Avuga ko mu myaka 30 ishize, hari byinshi byakozwe bishingiye ku miyoborere myiza iha buri munyarwanda agaciro n’ijambo, ko kandi ibyo bigize impamvu ye yo gutora.Ati“ Hashyizweho gahunda zitandukanye za Leta, hariho Girinka, hashyizweho Mituweli aho abantu bizigamira bagatanga ubwisungane mu kwivuza, hagiyeho VUP abakecuru n’abasaza bagifite agatege bakabasha gukorera amafaranga ndetse bakabona n’ibyo kurya kandi n’iyo Mituweli bakayibona. Ni byinshi twagezeho, dukomeje gutera iyo ntambwe tujya imbere byarushaho kuba byiza”. Akomeza avuga ko ibyo byose byagezweho umuturage yagiye abigiramo uruhare rurimo no kwishyiriraho abamuyobora bamubereye kandi bumva bakanashyira mu bikorwa ibitekerezo n’ibyifuzo bye yatanze.

Byari ibyishimo mu baturage cyane ko abakinnyi ari abana babo, abavandimwe babana umunsi ku wundi.

Ntibiringirwa Zaburoni, umuturage mu Mudugudu wa Nyirabihanya, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma avuga ko nta gishimisha nko kuba umuturage ariwe ugira uruhare mu kwihitiramo binyuze mu matora uzamuyobora. Agira kandi ati“ Impamvu umuturage agomba gutora ni uko ari we ugomba kwishyiriraho abagomba kumuvuganira mu bibazo ahura nabyo, agahabwa ijambo mu buryo bwose bushoboka”.

Mu mpamvu avuga ko zimusunikira ku kugira uruhare mu kwitorera Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, avuga“ Hashyizweho Ubumwe n’ubwiyunge abaturage barasabana, biyumvanamo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agerageza gufasha buri muturage wese ahereye ku wo hasi. Iyo niyo mpamvu abaturage bishimiye cyane gushyigikira no gutera igikumwe ku bw’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamaze kutugezaho no muri gahunda zimwe na zimwe; kwiteza imbere, mu mibereho myiza n’ibindi”.

Abayobozi batandukanye bihera ijisho imikino yahuje abaturage babo.

Muri iyi mikino y’umupira w’amaguru yahuzaga utugari tugize Umurenge wa Rukoma ahasorejwe iki gikorwa, mu bagabo akagari ka Remera katsinze aka Murehe bigoranye kuko byasabye ko bitabaza Penaliti, Remera yegukana igikombe. Ni mu gihe kandi mu bagore, ikipe y’Abakobwa b’Akagari ka Remera yatsinze iy’Abakobwa b’Akagari ka Buguri iyitwara igikombe.

Icyagaragaye gikomeye ni uburyo abaturage bitabiriye cyane imikino nk’iyi, ndetse bamwe bakaba basabye ko imikino nk’iyi yashyirwa mu mihigo ikazajya iba kenshi kuko ituma abaturage bishima, basabana ndetse bakanahahererwa ubutuma butandukanye.

Mu kibuga byari ishiraniro.

Abazanye ibikombe n’imipira byahawe amakipe.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga