• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
24/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
24/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
24/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma

Kamonyi-Mugina: Harakekwa gutwika Imwe mu nyubako z’uwarokotse Jenoside

Umwanditsi
April 13, 2024

Ahagana ku i saa saba z’ijoro rya keye mu Mudugudu wa Mugina, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, imwe mu nzu za Kayiranga Charles warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe n’inkongi, igisenge cyayo kirashya. Birakekwa ko byakozwe n’abataramenyekana bagishakishwa.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko iyi nyubako(annex) ya Kayiranga yari isakaje amategura kandi nta muriro w’amashanyarazi wayibagamo ku buryo hakekwa ko gushya kwayo kwaba kwatewe nawo.

Mu gushya kwayo, Abanyerondo, Abaturage ndetse n’umuryango wa Kayiranga Charles nibo batabaye bihutira kuzima umuriro, basohora amatungo yari arimo n’ibindi bashoboye ariko hahiramo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu rugo birimo amajerekani n’ibindi.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yemereye intyoza.com ko amakuru yo gushya kw’iyi nzu(Igisenge) ari impamo ariko ko bataramenya imvano yabyo, ko hagishakishwa icyaba cyabiteye cyangwa se n’uwaba yabikoze.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata yemereye umunyamakuru ko aya makuru bayamenye ariko ko bagikurikirana ngo hamenyekane ukuri bityo niba haba hari n’uwabigizemo uruhare ashakishwe.

Ibi, bibaye mu gihe kuri uyu wa 13 Mata 2024 hitegurwa gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu. Hari andi makuru tugishakisha ukuri mpamo mu bice bitandukanye bya Kamonyi, ahavugwa ibikorwa n’imvugo zihembera urwango, z’ingengabitekerezo ya Jenoside byibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hari na bamwe bivugwa ko bafashwe.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5849 Posts

Politiki

4100 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga