Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo w’imyaka 50 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 yararanye

Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Mata 2024, mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karereka Kamonyi. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’umugabo Nzikobankunda Sylivain w’imyaka 50 y’amavuko bivugwa ko yararanye umwana witwa Fillette( izina tumuhaye) w’imyaka 14 y’amavuko, bikekwa ko yamusambanije iryo joro ryose. Ababyeyi b’uyu mwana ntabwo bari kure ku kugira uruhare ku byabaye ku mwana wabo bitewe nuko aribo batumye arara hanze. Bamuhannye nti bita ku kurinda ubuzima bwe.

Imvo n’imvano yo kugira ngo uyu mwana w’umukobwa ajye gushaka aho arara ari naho bikekwa ko yahuriye n’izi nsanganya(Gusambanywa), ituruka ku kuba ababyeyi be bamwirukanye, bamubuza kugaruka mu rugo nyuma y’uko bavuye guhinga bagasanga yataye urufunguzo rw’inzu.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi, avuga ko uyu mwana twahaye izina rya Fillette mu kumusiga mu rugo yari yirirwanye n’undi mwana mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko, bivugwa ko nawe yari yirukanywe iwabo mu rugo azira guca igisheke.

Aba bana bombi nyuma yo kwirukanwa bakabuzwa kugaruka mu rugo, babonye buririyeho bajya gusaba icumbi kwa Nzikobankunda(bivugwa ko ari mutwarasibo), ariko babanje kumusaba ko yajya kubingingira Ababyeyi akabasabira imbabazi bakabemerera gusubira mu rugo, aho kujyayo, ababwira ko acumbikira uriya mwana twahaye izina rya Fillette undi mugenzi we aramwanga, ntawe uzi aho yaraye.

Uyu mwana wararanywe, yaje gutaha iwabo bukeye ku mugoroba ahagana ku isaa kumi n’ebyiri n’igice(18h30′), abajijwe aho yaraye yanga kuhavuga ariko mugenzi we kuko yari ahazi yabibwiye iwabo ari nabwo byamenyekanye, ababyeyi bihutira kubibwira Umukuru w’Umudugudu, bawe yihutira gutabaza ubuyobozi.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yahamirije intyoza.com ko aya makuru avugwa ari impamo. Ati“ iriya caisse( kiriya kibazo) yabayeho! Umwana yataye agafunguzo, iwabo baramutonganya, bamutonganije ahita ajya gucumbika kuri uriya mugabo, birangira rero uwo mugabo amuraranye, bikekwa ko yanamusambanije”.

Akomeza avuga ko icyakozwe bakimenya amakuru bihutiye kugeza umwana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw’ibanze ariko kandi ukekwaho kuba yamusambanije ashyikirizwa RIB kugira ngo Iperereza rikomeze.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko isomo bakuyemo ari uko ababyeyi mu gihe bahana abana bakwiye cyane kwita ku nshingano zo kumenya kurinda ubuzima bwabo. Ati“ Niba uhannye umwana warangiza ntumenye aho araye, icyo gihano cyo mu by’ukuri urumva gisobanutse!?. Guhana bikwiye kuba bikosora ariko bikanarinda ubuzima bw’umwana”.

Ukekwaho gusambwanywa(Victim), hamwe n’ababyeyi be bagiriwe inama yo kujya kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mugina. Ni mu gihe kandi uyu ukekwaho(Suspect) yamaze kugezwa kuri RIB Sitasiyo ya Mugina nkuko isoko yacu y’amakuru ibivuga.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.