• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Rugalika: Ntimukikureho inshingano nk’Ababyeyi ngo mushake kuzohereza ku kigo cy’ishuri-Meya Dr Nahayo

Umwanditsi
April 17, 2024

Byatangiye umwe mu baturage wari mu nteko rusange y’Abaturage yo kuri uyu wa 16 Mata 2024 mu kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika avuga uburyo barumuna be babiri harimo uwiga umwaka wa mbere mu ishuri ribanza rya Kinyambi birukanywe kubera amafaranga y’ishuri. Meya yabwiye abaturage ko bidashoboka ko umwana yirukanwa, asaba Umuyobozi w’Uburezi mu Murenge ngo asobanure. Mu gusobanura, yavuze ko nta mwana wirukanwa, ko nta muyobozi w’ishuri wigeze yirukana umwana. Abaturage nti batumye akomeza kuko basakurije rimwe bagaragaza ko abeshye. Meya Dr Nahayo Sylvere yahise akemura ikibazo, ariko kandi asaba ababyeyi kutikoreza inshingano zabo ibigo by’amashuri.

Uyu muturage, yabwiye Meya Dr Nahayo Sylvere ko abo barumuna be barerwa na Mukase kuko Nyina ubabyara yapfuye, ko ikibazo gihari ari icy’Ubukene butuma nta mwambaro w’ishuri, nta bikoresho bihagije ndetse bakaba barirukaniwe amafaranga y’ishuri atanageze ku bihumbi bibiri y’u Rwanda.

Umuturage wabajije ikibazo kuri barumuna be birukanwe mu ishuri kubera ubukene bwo kubura amafaranga 1,950Frws( abana baburi). Biga mu wa mbere w’ishuri ribanza.

Meya yabajije uyu muturage niba hari umuntu wirukanye aba bana, umuturage asubiza ati“ Barabirukanye kubera amafaranga yishuri”. Meya ati“ Oya Oya! Oya nta muntu wirukana abana ku ishuri, ntawe rwose…!”. Aha, abaturage bahise basakuriza rimwe mu majwi ya benshi bavuga ko abana birukanwa.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Umuyobozi w’Uburezi mu Murenge kuza agasobanura uko abana birukanwa.

Mu kutumva uburyo abana birukanwa byongeye mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere, Meya ati“ Ushinzwe uburezi ni adufashe, kuki abana mubirukana habaye iki!?”. Ushinzwe uburezi mu gusobanura biba ikibazo kurusha kuko yashakaga kumvikanisha uburyo nta muyobozi n’umwe w’ishuri wirukanye umunyeshuri, abaturage basakuriza rimwe mu gisa no kumwereka ko arimo kubeshya.

Yagize ati“ Babyeyi muri hano mwese! Dufite ibigo by’amashuri, ari iyi Kinyambi itwegereye na Sheli n’ibindi bigo by’amashuri. Ndahamya y’uko nta mudiregiteri w’ikigo cy’ishuri wari wirukana umwana kubera….”. Abaturage ntabwo batumye asoza, bahise basakabaka, urusaku ruba rwinshi bagaragaza ko abeshya, batemera ibyo avuze.

Umuyobozi w’Uburezi mu Murenge wa Rugalika, hari aho byageze abaturage basakuriza rimwe bamuca mu ijambo bagaragazaga ko batemeranywa n’ibyo arimo avuga. 

Uyu Muyobozi w’Uburezi, Rurangwa Viateur abonye urusaku rw’abaturage bagaragaza ko ibyo avuze atari ukuri yahise avuga ati“….Mureke tubanze twumvikane…(urusaku)!, Noneho rero reka mbahe itangazo, ibyoroshye reka mbahe itangazo..!. Umubyeyi wese ufite umwana uri mu rugo birukanye cyangwa utiga, mu gitondo ajye ku ishuri rimwegereye, Yego…!? Ndahamya y’uko uwo mwana ejo azajya mu ishuri akiga”. Amashyi y’abaturage yahise aba urufaya bigaragaza ko noneho bishimiye ibyo ababwiye.

Akigenda, Meya Dr Nahayo Sylvere yakomeje aganira n’abaturage abibutsa ko nubwo bohereza abana ku ishuri ikigo kigakora ibyacyo mu kubafasha mu ifunguro nabo nk’ababyeyi bakwiye kumenya inshingano zabo mu gufasha ikigo kugira ngo abana barusheho gufatwa neza, bitabweho bikwiye.

Aha, Meya yabwiye ababyeyi ko kimwe mu bibazo bikomeye muri uku kwita ku bana bari ku ishuri ari uko hari ababyeyi bibagirwa inshingano zabo bagashaka gukoreza ishuri imitwaro yabo. Ati“ Nti mukikureho inshingano nk’ababyeyi ngo mushake kuzohereza ku kigo cy’ishuri”.

Abaturage bari bitabiriye inteko rusange iba kenshi ku wa kabiri w’icyumweru ku gicamunsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kurera abana babo bakarya neza, bagakura neza bakazabasha guteza imbere Igihugu cyabo. Avuga kandi ko ntawe ukwiye kwinubira ko umwana akeneye kurya kuko yabyawe agomba kurerwa uko byagenda kose. Yasabye buri wese gukora ndetse agakora cyane aho bishoboka bakanakora amanywa n’ijoro kugira ngo abana babashe kurya kandi neza, gukura neza, babashe no kwiga neza bazabe ab’umumaro ku Gihugu. Yakanguriye ababyeyi ko bugicya buri wese ufite umwana, yaba afite umwambaro w’ishuri cyangwa se atawufite, yaba afite amakaye cyangwa se ntayo, amwohereze ku ishuri ibindi bisigaya bazafatanya kubikemura ariko umwana yahawe uburenganzira bwe. Yababwiye ko abo birukana bamuhamagara bakamubwira.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga