Kamonyi-Mugina/Kwibuka30: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barasaba kubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n’amateka

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, basaba ko bakubakirwa urwibutso rwagutse rujyanye n’amateka y’ibyabereye muri iki gice cy’Amayaga. Hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo kwicwa k’uwari Burugumesitiri wa Komine Mugina, Callixte Ndagijimana wari warabarwanyeho igihe kitari gito. Gusaba kubakirwa Urwibutso rujyenye n’amateka, babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Mugina kuri uyu wa 26 Mata 2024.

Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Rwaka Pierre Claver, yibukije Abanyamugina(Amayaga) hamwe n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka Abatutsi bahiciwe ko amateka akwiye gukomeza kuvugwa kugira ngo urubyiruko narwo ruzasigarane uwo murage, bazawutoze abazabakomokaho.

Abaje Kwibuka, bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Mugina.

Yagize ati“ Amateka akwiye gukomeza kuvugwa by’umwihariko tuyigisha urubyiruko kugira ngo bazayigishe abandi bazabakomokaho. Turizera ko urubyiruko rwumva kandi ko rufite umutima wo gukunda Igihugu no kugikorera, kuburyo bazigisha abato nabo bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi“.

Kabano Charles umwe mu bari batuye muri iki gice cy’amayaga warokokeye mu karere ka Muhanga i Kabgayi, avuga ko Abatutsi bari batuye mucyahoze ari komine Mugina banyuze munzira y’umusaraba ikomeye. Avuga ko bishwe n’abari abavandimwe babo ndetse n’abaturanyi.

Mu buhamya bwe, yagize ati“ Ndabyibuka bankubise imihoro itatu, mbikorewe n’umusore wacuruzaga takataka ansaba kuryama hasi ndabikora, ngiye kumva numva umuhoro wa mbere uba wangeze ku kuboko arantema. Yakomeje kuntemagura ariko aransiga aragenda. Hashize akanya haza umuntu aravuga ati aracyahumeka, niko kunkubita ubuhiri mu mutwe, ntangira kuva amaraso ahantu hose bansiga aho baragenda. Nyuma imvura iguye ntangira kuribwa, ariko ndebye nsanga amaguru ntibayatemye, mpita njya ku kiliziya, nsanga Mama atarapfa, ansaba amazi ariko sinari kuyabona, birangira apfuye“.

Yakomeje avuga ko Tariki 26 Mata 1994 ariyo yabaye imperuka kuko hari umusirikare wari majoro wazanye risanse(essence) yo gutwika Abatutsi. Nyuma batangiye gukoresha imashini za tingatinga bataba imibiri y’abamaze kwicwa kandi nawe yari arimo. Avuga ko abonye bagiye kumugeraho yagiye yandara mu mbaraga nke yari asigaranye agera mu Kiliziya ahingukira musakrisitiya ahabona Ukaristiya arazirya.

Kabano, avuga ko mu mihangayiko yose Abatutsi banyuzemo, baje kugobokwa n’Inkotanyi zabasanze I Kabgayi zibaha ubuzima. Yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’ingabo za RPF Inkotanyi yari arangaje imbere. Ahamya ko Inkotanyi ari ubuzima kuko iyo zitaba zo, tariki 02 Kamena1994 nta muntu n’umwe bari gusanga I Kabgayi.

Pascal Sahundwa wavuze mu izina ry’abahagarariye imiryango yashyinguye ababo, yavuze ko ukurikije imiterere ya Mugina, nta bwinyagamburiro bari bafite. Ashima ingabo zari iza RPA zari  ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ati” Biragoye ko hari kugira abarokoka. Na bake barokotse basigaranye inkovu kumubiri no kumutima. Gusa turashima Perezida Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye, ndetse tunashima abakomeje gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abacu”.

Pascal kandi, yasabye ko bakubakirwa Urwibutso rwagutse rujyanye n’amateka y’ibyabereye muri Mugina, ndetse ngo hakabaho no kurinda bimwe mu bigaragaza amateka y’ibyabaye ku iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubupfura n’ubutwari bw’abibukwa.

Guverineri Kayitesi Alice.

Ati” Uyu mwanya wo kwibuka, tujye tuwukoresha tuzirikana Ubutwari, Ubupfura no gukunda Igihugu byaranze abo twibuka uyu munsi. Aba twaje kwibuka bari abana b’Igihugu kandi bagikunda, ariko Leta mbi yatumye bicwa. Turashima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko mwemeye kubaho no kugira impano ikomeye yo gutanga imbabazi ndetse n’uruhare rwanyu mu kurangiza imanza za Gacaca”.

Kukijyanye n’urwibutso rugaragaza amateka y’ibyabereye Mugina, Guverineri yavuze ko kubaka inzibutso ari inshingano za Leta, ko kandi ibyo bigiye kwitabwaho vuba.

Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 91, irimo 70 yabonetse mu murenge wa Mugina na Nyamiyaga, indi 21 yimuriwe muri uru rwibutso. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy’Amayaga ku rwibutso rwa Mugina bihuza Abaturage b’Umurenge wa Mugina n’ab’Umurenge wa Nyamiyaga yombi igize igice cy’Amayaga.

Urwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 59,122 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abahiciwe, ni Abatutsi bari batuye muri iki gice cy’amayaga ndetse n’abandi bahungaga bava mu bice bitandukanye by’Amayaga, Bugesera n’ahandi.

Nyituriki

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.