Kamonyi-Runda: Habonywe igisanduku cyuzuye amasasu

Ahagana ku i saa tanu n’iminota 20 yo kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Rugogwe, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi habonywe isanduku yuzuyeho ibyondo inyuma, ariko imbere yuzuye Amasasu agera mu ijana(100). Inzego z’umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF zahise zitabazwa bwangu zitwara iyo sanduku n’amasasu yari mo.

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage bo muri uyu Mudugudu bageze ahabonywe iyi Sanduku yuzuye amasasu, bavuga ko yabonywe ubwo umukingo w’inyuma y’urugo rw’Umuturage (umugabo w’imyaka 36, tutavuze amazina), ahaherera ku gikoni waridukaga kubera imvura nyinshi, muri uko kuriduka k’umukingo hamanukamo igisanduku cyuzuye amasasu 100.

Igisanduku ki kiri n’ibyondo, kitarafungurwa.

Iki gisanduku ki kiboneka, abakibonye bihutiye gutanga amakuru ku nzego z’ibanze zibegereye( kwa Mudugudu) nawe ahita yihutira kubibwira abamukuriye. Hahise haza inzego z’umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF, batwara iki gisanduku n’amasasu yari akirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisanduku kirimo amasasu koko cyabonywe. Avuga ko ari umukingo watengutse hamanuka igisanduku cyabonywemo amasasu.

Ibyabonywemo ubwo cyafungurwaga. Ni amasasu agera mu 100.

Nta byinshi Meya yatangaje kuri iki gisanduku cyarimo amasasu cyane ko nkuko yabibwiye Umunyamakuru, ikibazo nk’iki ni ik’inzego z’Umutekano, ari nazo zitabajwe zigatwara icyo gisanduku n’amasasu yari akirimo.

Ntabwo turamenya niba aya masasu yabonywe ari aya gihe ki? cyangwa se yarageze aho yabonywe gute?. Turacyakurikirana….

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.