• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Umugoroba wo Kwibuka30: Tuzakomeza Kwibuka abacu kugira ngo bizakomeze kuba Umurage, Uruhererekane-Meya Dr Nahayo

Umwanditsi
May 12, 2024

Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabimburiwe n’Urugendo rwo kuva ahazwi nko ku Masuka ya Papa kugera ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza. Abitabiriye uyu mugoroba, basabwe ubufatanye ku rugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Bibukijwe ko Kwibuka ari imwe mu mpamvu yo gukomeza gusigasira Amateka ya Jenoside kandi ikaba imwe mu mpamvu zishegesha uwo ariwe wese uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uwayigizemo uruhare wese. Meya Dr Nahayo Sylvere ati“Tuzahora tubibuka ibihe byose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye buri wese wafashe umwanya wo kuza muri uyu mugoroba wo Kwibuka ko; umwanya nk’uyu ari umwanya wo kongera Kwibukiranya Amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Yibukije ko kuvuga aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugaruka ku Miyoborere mibi yabayeho, urwango n’ubugome byigishijwe ari ukubwira no gusobanurira neza abakiri bato batabizi.

Ati“ Iyo twaje hano rero mu mugoroba nk’uyu, aba ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya amateka yaranze Igihugu cyacu. Ibi byose iyo tubivuga tuba tugira ngo n’urubyiruko cyane cyane abatarabaye muri aya mateka babashe kuyumva neza, bayasobanukirwe, bibabere inzira nziza yo kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika mu gukomeza kubaka Igihugu cyacu”.

Hacanwaga urumuri rw’Icyizere.

Akomeza ati“ Aya mateka uyashingiyeho, biragaragaza neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka, ndetse yashobotse kubera ko ubuyobozi bwari buyishyigikiye, ndetse aribwo bwafashe iya mbere kugira ngo ibashe gukunda”.

Yagize kandi ati“Ibi rero iyo tubivuga ni ukugira ngo tugire uruhare rukomeye mu gukomeza guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside dukomeza kugenda tubona hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze mu bindi bihugu muri rusange”.

Yakomeje yibutsa ko muri iki gihe cy’iminsi ijana(100Days) yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwateguye gahunda y’Ubudaheranwa, igamije kuba hafi Abarokotse Jenoside by’umwihariko Abatishoboye. Yashimiye uwo ariwe wese wagize kandi ugikomeje kugira uruhare mu gusura no kwihanganisha Uwarokotse, akamuba hafi, akamufasha mu buryo bwose bwongera ku mwubakamo icyizere cy’ubuzima.

Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abakuze, Urubyiruko kutemera ko Igihugu cy’u Rwanda kivugwa nabi, kutemera ko abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino bakomeza kubiba urwango abantu barebera, bagaceceka. Yahamagariye buri wese kubyamagana mu nzira izo arizo zose, inzira bakoresha buri wese akazinyura agamije kwerekana no kuvuga amateka mu buryo buri bwo, Amateka atuma abo bumva kandi bagasobanukirwa neza n’ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urugendo rwahereye ku Masuka.

Ubwo Mme Christine yasengaga.
Umunota wo Kwibuka.
Gitifu Umugiraneza atanga ikaze.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga