• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
08/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

RIB yataye muri yombi Depite Barikana Eugene azira gutunga intwaro atabyemerewe

Umwanditsi
May 13, 2024

Ahagana ku i saa mbiri n’igice zo kuri uyu wa mbere Tariki 13 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rubinyujije kuri X, rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RIB, yatangaje ko uyu wari Nyakubahwa mu nteko ishinga Amategeko, we avuga ko intwaro yasanganywe yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, rwatangaje ko uyu Barikana Eugene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izi ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

RIB, yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abiteganya.

Hari amakuru amwe agera ku intyoza.com avuga ko mbere yo guta muri yombi uyu Barikana Eugene wari Umudepite yaba yabanje kwandika asezera ku mirimo ye yo kuba intumwa ya rubanda kuko mu busanzwe abari mu nteko ishinga amategeko bagira ubudahangarwa, ifatwa kuri bo bisaba kubanza kubwamburwa.

Uyu Barikana, yabaye Intumwa ya rubanda kuva mu mwaka wa 2013, aho mbere y’aho yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Yabaye kandi Perefe wa Kibungo imyaka hafi ibiri, aba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Photo/Internet

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga