RIB yataye muri yombi Depite Barikana Eugene azira gutunga intwaro atabyemerewe

Ahagana ku i saa mbiri n’igice zo kuri uyu wa mbere Tariki 13 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rubinyujije kuri X, rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RIB, yatangaje ko uyu wari Nyakubahwa mu nteko ishinga Amategeko, we avuga ko intwaro yasanganywe yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, rwatangaje ko uyu Barikana Eugene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izi ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

RIB, yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abiteganya.

Hari amakuru amwe agera ku intyoza.com avuga ko mbere yo guta muri yombi uyu Barikana Eugene wari Umudepite yaba yabanje kwandika asezera ku mirimo ye yo kuba intumwa ya rubanda kuko mu busanzwe abari mu nteko ishinga amategeko bagira ubudahangarwa, ifatwa kuri bo bisaba kubanza kubwamburwa.

Uyu Barikana, yabaye Intumwa ya rubanda kuva mu mwaka wa 2013, aho mbere y’aho yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Yabaye kandi Perefe wa Kibungo imyaka hafi ibiri, aba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Photo/Internet

intyoza

Umwanditsi

Learn More →