Kamonyi-cooproriz Abahuzabikorwa: Igihugu kibatangaho byinshi mukwiye kugaragaza itandukaniro-Meya Dr Nahayo

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye abahinzi b’Umuceri bibumbiye muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa Mukunguri kugaragaza itandukaniro ry’abari muri Koperative n’abatayibamo, haba mu mibereho y’ubuzima busanzwe, Ubukungu n’ibindi. Yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ryabo bwite n’iry’Akarere. Yabibukije ko iyo bagize iterambere, bafite ubuzima bwiza biba inyungu kuri bo n’Igihugu.

Mu nama y’Inteko rusange y’Abaturage yabereye ku Mukunguri mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Abahinzi bagaragarije Dr Nahayo Sylvere ko hari ibyo bakesha Igihugu bituma bageze ku rwego bariho, mu mpinduka z’imibereho yabo bwite bibatandukanya n’abatari muri Koperative.

Bamwe mu bahinzi.

Mu byo Abahinzi bashimira Igihugu cyabafashije kugeraho, birimo; Umutekano usesuye utuma bakora ntacyo bikanga, Umutekano muri Koperative, kuba benshi mu banyamuryango bamaze korozwa Inka, koroherwa no kwishyura Mituweli kuko mu banyamuryango basaga ibihumbi 2 nta n’umwe utishyurira Mituweli ku gihe.

Hari kandi kuba nk’Abanyamuryango babona umuceli wo kurya biboroheye, bitandukanye nuko mbere bajyaga bifashisha isekuru. Kuba Leta yaragize uruhare runini mu gutunganya igishanga bahingamo umuceri, Iyubakwa ry’Ikiraro cyambukiranya igishanga cya Mukunguri byatumye boroherwa no kwambutsa umusaruro ku bahinga ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango. Kwanika ku mashitingi byabaye amateka kuko babonye ubwanikiro n’ubuhunikiro bw’umusaruro, Guhabwa Ifumbire n’Imbuto kuri Nkunganire n’ibindi.

Abahinzi bibumbiye muri iyi Koperative ni nabo bagize umubare munini w’abaturiye iki gishanga n’ahakegereye.

Meya Dr Nahayo, yabasabye kurushaho kugaragaza impinduka ziganisha ku byiza bihindurira ubuzima bwa buri wese mu banyamuryango kurushaho kuba bwiza. Yabasabye kandi gushyira hamwe no gukorera hamwe kandi mu mucyo, birinda kwaya cyangwa gupfusha ubusa amafaranga bakura mu musaruro babona.

Yagize kandi ati“ Uyu musaruro wejeje, aya mafaranga ubashije kubona yakabaye agufasha kugira ngo iterambere ryawe ribashe kwihuta. Ntabwo twifuza ko Koperative ubwayo yakomeza gutera imbere cyane mwebwe ubwanyu ibyo mukuramo mutabikoresha neza ku gira ngo mubashe kuzamura imibereho yanyu no kwiteza imbere muri rusange“.

Dr Nahayo Sylvere.

Yasabye buri munyamuryango kubyaza umusaruro amahirwe akura mu mahugurwa agenda abona bityo buri wese agafunguka mu bitekerezo, akaguka, agatera imbere kandi akamenya gukoresha neza umutungo akura mu byo akora, bityo n’uwagera mu rugo rwa buri munyamuryango akabona itandukaniro rye n’utari umunyamuryango.

Meya Dr Nahayo, yasabye aba bahinzi kurangwa n’imyitwarire n’imyifatire myiza, kuba urugero rwiza rw’Umunyarwanda wubahiriza gahunda za Leta nk’abafite umwihariko wo kuba muri Koperative. Yabibukije ko ubushobozi bakura muri Koperative bakwiye kubukoresha neza bagamije kwihuta mu iterambere.

Yabwiye aba bahinzi kandi ati“ Hari umwihariko w’umuntu uri muri Koperative. Igihugu kibashoraho byinshi, kibatangaho byinshi kugira ngo nacyo mugifashe. Ibyo Igihugu kidutangaho ni byinshi kuruta ibyo tugiha”. Yakomeje ababwira ko ku bw’iyo mpamvu aribo bakwiye kuba intangarugero muri byose kandi ku kigero gikwiye.

Aba bahinzi b’Umuceri bo muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa Mukunguri, basabwe ko buri muryango(urugo) ukwiye guharanira kugira imibereho myiza ku buryo n’abandi bifuza kuwigiraho( babe”Nkore neza bandebereho, babe koko Abesamihigo”). Bibukijwe kandi ko iterambere ry’urugo, ry’Umuryango muri rusange ari ryo terambere ry’Igihugu. Buri wese asabwa kugaragaza impinduka nziza mu byo akora, akarangwa no gufatanya n’abandi mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza ya buri wese.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →