Ububiligi: Inyangamugayo mu rubanza rwa Bomboko yirukanywe izira kugaragaza amarangamutima

Mu rubanza rw’Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rurimo kuburanishirizwa I Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, inyangamugayo imwe mu bagize inteko iburanisha yirukanywe muri uru rubanza azizwa kugaragaza amarangamutima yafashwe nko kwerekana aho abogamiye.

Kwirukanwa kw’iyi Nyangamugayo, byaturutse ku mwunganizi w’uregwa wamwiyamiye mu ruhame imbere y’inteko iburanisha, agaragaza ko ubwo umutangabuhamya ku ruhande rw’uregwa yari imbere y’urukiko atanga ubuhamya, iyi nyangamugayo yazunguje umutwe, ibyafashwe nko kugaragaza amarangamutima yo kubogama.

Uyu mwunganizi wa Bomboko akimara kugaragariza urukiko impungenge, rwafashe akanya rujya kwiherera, rugaruka rwanzura ko iyi nyangamugayo yirukanywe muri uru rubanza ihita isimbuzwa indi nkuko biteganywa n’amategeko agenga izi manza.

Kuva uru rubanza rwatangira ku wa 08 Mata 2024, Bomboko kugeza n’uyu munsi yagiye agaragariza urukiko ko ibyo aregwa nta ruhare abifitemo, ko ari umwere. Avuga ko ahubwo nawe igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahigwaga bamwita icyitso cy’Inkotanyi bitewe n’uko yari afite umugore uvukana na Majyambere Silas wari warahunze Igihugu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

Uretse uyu Bomboko uhakana ibyo akurikiranyweho ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari na bamwe mu baje mu rukiko kumutangira ubuhamya bagaragaza ko ibyo akurikiranyweho ntabyo bazi, ko yari umuntu mwiza.

Bamwe mu bo mu muryango we, kimwe n’abandi baje ku ruhande rwe( Bomboko) banyuze imbere y’inteko iburanisha, bagiye bagaragaza ko uregwa arengana, abeshyerwa. Hari abagaragaje ko umutangabuhamya uvugwa ko ari we wamufungishije ibyo ari ikinyoma ngo kuko we atari muri Kigali, ko ndetse atariho yarokokeye Jenoside.

Abavuga ibi, babishingira ahanini ku cyangombwa cy’uyu mutangabuhamya kigaragaza aho yarokokeye ndetse bagashingira no ku ifishi ye bivugwa ko yakingirijeho umwana mu minsi mike mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira. Ibyo biha aba bo kuruhande rwa Bomboko kuvuga ko ibivugwa atari ukuri, ko ntaho yahuriye n’uregwa.

Muri uru rubanza kandi, hagaragaye abatangabuhamya babwiye urukiko ko bamwe bo mu muryango wa Bomboko babahaye amafaranga bagamije kubagura kugira ngo bareke kuza  kumushinja ariko bo bakayanga.

Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside.

Ibyaha Bomboko akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, aha hakaba hari igaraje ryitwaga AMGAR, bivugwa ko ari naho yari acumbikiye Intarahamwe, abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.

Hari abatanze ubuhamya bagaragariza inteko iburanisha ko Abatutsi bicwaga, by’umwihariko igitsina gore babanzaga gufatwa ku ngufu kandi mu babikoraga na Bomboko ashyirwa mu majwi.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →