• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Kamonyi-Rugalika/RPF-INKOTANYI: Urubyiruko rusaga 190 rwarahiye ruhabwa impanuro, abandi bumviraho

Umwanditsi
May 19, 2024

Mu nteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Rugalika, hakiriwe Urubyiruko rw’Abanyamuryango 195 barahiriye gutera intambwe idasubira inyuma mu gukorera Umuryango. Basabwe kurushaho kugira urukundo rw’Umuryango, gutanga imbaraga zabo mu gukorera Igihugu no gusigasira ibyiza Umuryango umaze kugeraho ari nabyo byiza by’Igihugu basabwa gusigasira.

Gilbert Umugiraneza, Perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu Karere ka Kamonyi, mu butumwa yageneye urubyiruko rusaga 1200 rwari ruteraniye hamwe mu mbuga y’Igihango cy’Urungano, by’umwihariko aba 195 bashya barahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, ariko akanasaba abasanzwe kumviraho, yagize ati“ Ni dukomeze gukorera Igihugu, dusigasira ibyiza byagezweho, ibyiza Umuryango wacu umaze kutugezaho”.

Gilbert Umugiraneza.

Yakomeje ashishikariza buri wese muri uru rubyiruko kwitegura neza Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Intumwa za rubanda ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Asaba ko buri wese yihutira kwiyegereza ibisabwa utora, aho icyambere ari “Indangamuntu”.

Yagize ati“ Urubyiruko rwose narushishikariza kwitabira Amatora, rukazatora neza ariko nk’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ni ugutora Umukandida wacu, Nyakubahwa ‘Chairman’ wacu akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse no kuzatora FPR-INKOTANYI mu matora y’abagize inteko Ishinga Amategeko”. Yakomeje abasaba kwitegura neza no kuzitwara neza haba mbere na nyuma y’Amatora.

Byari ibyishimo bigaragara ku maso ku barahiye.

Agira kandi ati“ Nyuma yo gutora neza rero nta kindi, tuzaba twiteganyirije neza!, Twiteganyirije noneho indi myaka myinshi myiza y’iterambere hamwe na FPR-INKOTANYI”. Yabwiye aya maraso mashya y’Urubyiruko rusanze urundi ko baje mu maboko meza y’Umuryango FPR-INKOTANYI, ko bitezweho imbaraga ziyongera ku zindi mu gukunda no guteza imbere Igihugu mu buryo bwose nk’Imbaraga zacyo.

Muyizere Josiane, atuye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Nyarubuye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kurahirira kwinjira muri FPR-INKOTANYI byatewe n’ubushake bwe bwo kumva agomba gusanga urubyiruko rugenzi rwe bagahuza amaboko mu kubaka Igihugu.

Ati“ Impamvu yanjye, ishingiye ku gushaka gufatanya no gukomezanya na bagenzi banjye gufasha Igihugu, kukirwanirira no kudashyigikira abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakirangwa n’Amacakuburi n’Ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Uru rubyiruko rw’Abakobwa, aho rwari ruri rwiteguye kuza kurahira, ibyishimo byari byose.

Habimana Didase, atuye mu Kagari ka Sheli akaba umwe mu barahiye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kwinjira muri FPR-INKOTANYI atari ibije bimugwiririye. Ati“ Impamvu yanteye gutera intambwe njya mu Muryango RPF ni uko nakomeje kumva no kubona ibyiza byayo bityo nkumva umutima umpatira kujyayo”.

Akomeza ati“ FPR-INKOTANYI nk’Umuryango wabohoye u Rwanda ugahagarika Jenoside, bafite ibikorwa by’Indashyikirwa, ni cyo cyankuruye. Ninjiye n’imbaraga zanjye ngo dufatanye kubaka u Rwanda no kubaka ubufatanye”.

Urubyiruko rwasusurukije abari aha, nyuma baranasabana. Ibigori…..

Baba uru rubyiruko rushya rwarahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, baba abo basanze bagenzi babo ndetse n’abakuze baje kubashyigikira, bibukijwe ko Urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba. Basabwe kumenya no kuzirikana ko Umuryango FPR-INKOTANYI ushyize imbere cyane Urubyiruko kuko arizo mbaraga z’Igihugu bakaba n’imbaraga z’ahazaza h’u Rwanda rwifuzwa.

Urubyiruko, rwasabwe gukoresha Amahirwe yose Igihugu kibaha bakirinda ko abacika, ahubwo bagaharanira kuyabyaza umusaruro mu nguni zose. Bibukijwe ko nk’urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI bakwiye kuba “Nkore neza bandebereho“, ariko kandi by’umwihariko bagaharanira kutagira imbaraga bapfusha ubusa kuko zose ni izo kubaka Igihugu.

Amwe mu mafoto y’uyu munsi;

Abana bato biyerekanye mu mikino Njyarugamba.
Urubyiruko, mu mbyino rwasusurukije abitabiriye iki gikorwa.

Abarahira, bari mu kibuga cy’ahubatse Inzu y’Igihango cy’Urungano.

Nyuma yo kurahira byari ibirori.

Bimwe mu byo uru rubyiruko rwamuritse.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga