Ububiligi: Mu rubanza rwa Bomboko, umutangabuhamya yanze kwitaba urukiko hitabazwa polisi

Mu rubanza rw’Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko ruri kubera I Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu batangabuhamya yanze kuza mu rukiko biba ngombwa ko rwohereza Abapolisi kumuzana. Bamuhamagaye, yavuze ko afite ubwoba bwo kuza ariko agejejwe imbere y’inteko iburanisha avuga ko yumvaga afite uburenganzira bwo kutaza.

Ubwo inteko iburanisha yari igeze aho kumva uyu mutangabuhamya (ni umucuruzi i Buruseli), ntabwo yari mu rukiko. Byasabye ko bamuhamagara kugira ngo bamenye niba agomba kuza ariko asubiza abamuhamagaye ko afite ubwoba bwo gutanga ubuhamya kuko we nubwo ari mu Bubiligi ariko ajya mu Rwanda kenshi, avuga ko ari ukwirinda icyamubaho.

Nyuma yo kubona ko uyu mutangabuhamya yanze kuza mu rukiko gutanga ubuhamya, Perezida w’Inteko iburanisha yategetse ko bamushaka akaza mu rukiko. Urukiko rwahise rwohereza Polisi iba ariyo ijya kumushaka iramuzana, atanga ubuhamya.

Ageze imbere y’inteko iburanisha, yabajijwe impamvu yari yanze kuza gutanga ubuhamya ndetse no kuba yari yavuze ko ataza kuko atinya ko hagira ikimubaho ageze mu Rwanda nk’umuntu uhaza kenshi mu kazi ke k’ubucuruzi, avuga ko uwamuhamagaye kuri terefone yamwumvise nabi. Avuga ko nta bwoba yari afite, ko ahubwo ari uko yari mu kazi kandi akaba yumvaga afite uburenganzira bwo kutaza mu rukiko gutanga ubwo buhamya. Yabwiye urukiko ko nkuko yabivuze, ajya mu Rwanda kenshi kuko n’ubucuruzi bwe abukorera mu Rwanda, ariko ko nta bwoba bwo gutanga ubuhamya afite.

Perezida w’Inteko iburanisha yamubajije ati “Ni iki watinyaga ko bakubaza”? Aramusubiza ati “Ntacyo”. Perezida w’Inteko iburanisha yongeye kumubaza ati “Kuki wari wanze kuza? Kubera iki”? Aramusibiza ati“Nari nzi ko umuntu yahitamo kuza cyangwa ntaze, numvaga ari ubushake bwanjye ariko kuko mwabitegetse naje”.

Amubajije niba yari afite ubwoba, umutangabuhamya yasubije ati “Numvaga mfite uburenganzira bwo kwanga kuza”. Abajijwe kandi niba kwanga kuza ari uko yatinyaga ko bamubaza niba uregwa hari ibyo yakoze, yasubije ati “Yaba yarabikoze cyangwa atarabikoze, njye sinari muzi icyo ndeba ni akazi kanjye”.

Uyu mutangabuhamya wari umusirikare wo mu ngabo za kera, avuga ko nta handi yari azi Nkunduwimye uretse kuba yarasanze Interahamwe zahagaritse imodoka barimo akababuza kubakuramo bagakomeza. Ibyo ngo Nkunduwimye ni we waje kubimwibutsa ubwo bari bahuriye mu bukwe mu Bubiligi.

Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa I Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, ahari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →