• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/11/25
Kamonyi-Mugina: Ku munsi w’Ubwiherero, bibukijwe kwita ku isuku
21/11/25
Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge
21/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
21/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813

Umucamanza, Umugenzacyaha, Umushinjacyaha n’abandi 7 batawe muri yombi na RIB

Umwanditsi
May 22, 2024

Abantu 10 barimo Umucamanza witwa Micomyiza Placide wo ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Ngarama, Misago Jean Marie Vianney Umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Ngarama, Tuyisenge Jean d’Amour, Umuheshawinkiko w’Umwuga hamwe n’abiswe Abafatanyacyaha babo batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Mu butumwa bwatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 21 Gicurasi, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( yahoze ari Twitter), RIB ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, aho abiswe Abafatanyacyaha bakoraga nk’Abahuza kutanga n’uwakira ruswa.

Uru rwego rwa RIB, rutangaza ko aba bose bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho, aho ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye aba bakozi bo mu bucamanza bakoranye bya hafi n’abiswe Abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kugira ngo bafungurwe.

Abafashwe bose, bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo; Sitasiyo ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera( hose ni mu mujyi wa Kigali) mu gihe Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa bwa RIB, ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego ziyifasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. RIB, yaburiye uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke, ivuga ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5919 Posts

Politiki

4169 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1036 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga