• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ububiligi: Nkunduwimye( Bomboko) uherutse guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakatiwe imyaka 25 y’Igifungo

Umwanditsi
June 11, 2024

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) rw’I Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa 10 Kamena 2024 rwahanishije Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboko imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.

Nkuko byagiye bigenda mu minsi y’uru rubanza rwari rumaze amezi asaga abiri, Bomboko nta gihe na kimwe yigeze yemerera urukiko ko ibyo ashinjwa ari ukuri. Yakomeje avuga ko ari umwere, ko abeshyerwa, ko ahubwo yarokoye Abatutsi, ko kandi mu buzima bwe nta rwango yigeze abagirira.

Nkunduwimye, yagiye yumvikana kenshi mu rukiko avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ko ahubwo nawe mu gihe cya Jenoside yashoboraga kwicwa bitewe n’uko yari afite umugore uvindimwe na Majyambere Silas wari warahunze igihugu mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba.

Uretse Bomboko wagiye agaragariza urukiko ko arengana, ko abeshyerwa ku byaha yashinjwaga, hari na bamwe mu bagaragaye mu rukiko barimo n’abo mu muryango we barubwiye ko yari umuntu mwiza.

Mu guhanisha Bomboko igifungo cy’imyaka 25, Urukiko rwavuze ko impamvu ari uko ngo yitwaye neza mu myaka amaze muri iki Gihugu, ntabyo yangije. Rwavuze kandi ko ngo kubera imyaka afite nayo biri mu mpamvu zatumye agabanyirizwa.

Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) w’Imyaka 65 y’amavuko ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi ari naho atuye. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024.

Ubwo urukiko rwasomaga mu ruhame ibyaha rwahamije Bomboko, rwahise rutegeka Polisi guhita imuta muri yombi, bitandukanye na mbere ubwo yajyaga aza mu rukiko avuye iwe ndetse aherekejwe na benshi bo mu muryango we. Uwo munsi asomerwa ibyaha rumuhamije, abamuherekeje batashye bonyine asigara mu maboko atari aye.

Uwo munsi kandi, Umunyamakuru Grace Ingabire woherejwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press) gukurikirana iby’uru rubanza, yavuze ko mu bigaragara Bomboko nta gahunda yo gufatwa yiyumvagamo bitewe n’ukuntu yagaragaraga mu rukiko, uko yari yaje yambaye(umweru hejuru) bigaragara ko asa n’uwiteguye ko ari butsinde agataha, ibitaramuhiriye kuko yahise atabwa muri yombi.

Bomboko, Ibyaha yahamijwe bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro. Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho hari muri Segiteri Cyahafi. Byavuzwe mu rukiko ko ahari igaraje ryitwaga AMGAR ariho Abatutsi bicirwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga