• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
09/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
09/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
09/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo

Kamonyi-Expo/Bishenyi: Hari impamvu ifatika yo gutuma abantu bitabira imurikabikorwa n’imurikagurisha

Umwanditsi
June 13, 2024

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 12 Kamena 2024 yafunguye ku mugaragaro Imurikabikorwa n’Imurikagurisha(Expo) riri kubera ahazwi nka Bishenyi ho mu murenge wa Runda. Yashishikarije abaturage b’Akarere n’abava ahandi kuryitabira, avuga ko hari Serivise zitandukanye buri wese akeneye.

Meya Dr Nahayo, avuga ko imiterere y’Umurenge wa Runda nk’umwe muri itatu igize imirenge y’Umujyi w’Akarere ka Kamonyi igaragaza ko ariho haberanye no kubera iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha. Gusa na none, yemera ko ibyo atari ihame ridakuka kuko ngo mu gihe hazagira ahandi bigaragara ko ryabera rikitabirwa bizakorwa.

Meya Dr Nahayo Sylvere afungura ku mugaragaro Expo.

Mu ijambo rye ubwo yashishikarizaga buri wese kuryitabira, yagize ati“ Turasaba ko iri murikabikorwa n’Imurikagurisha ryakwitabirwa kandi turashima aho tugeze kuko tubona abantu bakomeza kugenda bitabira, ariko turifuza ko ubwitabire bwarushaho”.

Akomeza agira ati“ Serivise zirahari zitandukanye yaba ari iz’Ubuzima, Uburezi, izijyanye n’Ubucuruzi…., abantu bagende basura kugira ngo bagende basobanukirwa. Abantu bakuramo ubumenyi, banakuramo ibyabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bishobora no kubafasha mu iterambere ryabo”.

Ugereranije n’uko iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha ryari risanzwe ryitabirwa mu bihe byashize, Meya Dr Nahayo avuga ko kuri iyi nshuro hitabiriye ibigo byinshi. Avuga kandi ko ku ruhande rw’Abacuruzi nta cyahindutse. Ahamya ko ubwitabire bw’Ibigo byinshi ari ikimenyetso kigaragaza Abafatanyabikorwa bashya biyongereye mu Karere.

Iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha, rigamije guha urubuga Abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’Abaturage bafite ibyo bamurika cyangwa se bacuruza kubimenyekanisha, abafite Serivise batanga zitagurishwa bakazigaragaza, bityo bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye no kubona izo serivisi bakenera zaje hafi yabo n’aho bazisanga mu gihe baba bazikeneye.

Iri Murikabikorwa n’Imurikagurisha ryatangiye taliki 07 Kamena 2024, biteganijwe ko nta gihindutse rizasozwa ku wa mbere tariki 17 Kamena 2024. Ryitabiriwe n’Ibigo ndetse n’Abantu ku giti cyabo 73 baje kumurika ibikorwa na serivisi batanga bitandukanye. Muri ibyo bimurikwa ndetse birimo n’ibicuruzwa harimo; Imitako, Imiti itandukanye ituruka ku bimera, imiti ya kizungu, Ibikoresho by’isuku, serivisi z’Ubuzima n’Ubuvuzi, Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Ibijyanye n’ubukorikori, Abashaka icyo kurya no kunywa nabo nta nzara n’inyota.

Munyaneza Théogène 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5860 Posts

Politiki

4111 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga