• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

U Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano-Paul Kagame

Umwanditsi
June 29, 2024

Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Paul Kagame ari mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bitwaye mu mwaka wa 2019 ubwo habaga ibitero by’abashakaga guhungabanya umutekano no guhirika ubutegetsi. Yibukije ko ababikoze biyibagije umugani w’uko u Rwanda rudaterwa. Yabwiye abavunira ibiti mu matwi badashaka kumva, ko u Rwanda ubuto bwarwo rutazategereza urutera.

Mu mwaka wa 2022, Paul Kagame yagiye i Nyamasheke. Yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI ko icyo yahereyeho icyo gihe byari ukubashimira uko bafashe umutekano muri 2019 ubwo hari Abanyarwanda bambutse bavuye mu gihugu cy’Abaturanyi bashaka kurwanya Ubutegetsi, babeshywe ko muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, batumvikana n’ubutegetsi buriho bashobora kubafasha.

Paul Kagame, yabwiye imbaga y’abaje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ko uko byagendekeye abo babeshywe bakambuka umupaka bumva ko bateye baje gukuraho ubutegetsi, ko ibyababayeho ari bake basigaye bo kuzabara inkuru y’ibyo bahuye nabyo. Yavuze ko abo bateye u Rwanda bibeshye kuko Abanyamasheke ni Abanyarwanda nk’abandi barajwe ishinga no kubaka Umutekano w’u Rwanda.

Yakomoje kubari mu bihugu by’abaturanyi bacyumva ko bashobora gutera u Rwanda bagahirika Ubutegetsi bafashijwe n’ababashyigikiye. Yavuze ko abantu nk’abo bibagirwa vuba. Avuga ko ndetse bagiye babigerageza kenshi ariko bakibagirwa ibyo babwirwa buri munsi ko u Rwanda rudaterwa.

Ahereye kuri ibi, Paul Kagame yababwiye ati“ Kenshi nagiye mbabwira nabwo ubwo nti babyumvise cyangwa barabyibagiwe. Nababwiye ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni nabo barugize ruto kuko bamwe bagiye baruca mo ibice bitandukanye. Ariko narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano kuko ubwo bivuze ngo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, Oya! Tuzabasanga aho Igihugu ari kinini”.

Yakomeje agira ati“ Ubuto bwacu turaburinda! Noneho tukajya mu binini tukabirangiriza yo. Kandi nabwiye n’abandi nabo niba bumva, narababwiye ngo kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa ababikoze na none nabibutsa ngo bashatse bacisha make! Bashatse bacisha make tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Ni batabishaka ntibindeba”.

Paul Kagame, yashimangiye ko ku banyarwanda, Umutekano ariwo w’ibanze ibindi byose bikubakira ho. Avuga kandi ko kugira ngo ushobore kwirinda neza, urinde umutekano neza bisaba imbaraga z’abatuye Igihugu ( u Rwanda). Avuga ko ibyo byose kandi bisaba kwiyubaka mu by’Ubukungu kuko aribwo butanga imbaraga zo kugira ibikoresho byifuzwa mu gukora ubwo bwirinzi bukenewe.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga