• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Karongi: Ishyaka green party ryiyemeje guca akarengane kubijyanye n’Umusoro

Umwanditsi
July 8, 2024

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda( Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byakomereje mu karere ka Karongi. Iri shyaka ryijeje abaturage bakurikiye imigabo n’imigambi yaryo ko rizakora ubuvugizi bwisumbuye ku misoro y’ubutaka.

Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi niho Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryakoreye ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo barimo Dr Frank Habineza uhatanira kuba Perezida wa Repubulika ndetse n’Abakandida baryo 50 bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kwitabira ibi bikorwa bituruka ku kuba baramaze gusobanukirwa n’amahame ya Demokarasi, bakaba baha agaciro ibitekerezo bitandukanye ariko byuzuzanya.

Dr Frank Habineza, umukandida rukumbi w’iri shyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, avuga ko ibyo ishyaka ayoboye ryakoreye ubuvugizi mu myaka bamaze mu Nteko Ishinga Amatekego byakemutse ku kigereranyo cya 70%.

Mu rwego rw’Ubukungu, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririzeza abaturage ko rizaharanira kugabanya inyungu ku nguzanyo baka muri Banki kuko ahanini usanga zitajyane n’ijanisha bunguka mu mishinga bashoye.

Kubijyanye n’Ubuzima, iri shyaka rirashaka ko Umunyarwanda azajya agura imiti yose yishingiwe n’ubwisungane mu kwivuza. Uyu mukandida Dr Frank Habineza avuga kandi ko azaca akarengane kabera mu bigo ngororamuco.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ryemerewe gukorera mu Rwanda rikaba muri manda ishize ryabashije kubona  imyanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepire no muri Sena.

Ngoboka Sylvain

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga