• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Karongi-Twumba: Bakeje FPR-INKOTANYI na Paul Kagame kubwo guhesha agaciro icyayi, gutora ni 100%

Umwanditsi
July 12, 2024

Abatari bacye mu baturage b’Umurenge wa Twumba, by’umwihariko abahinzi b’icyayi bavuga ko bahawe agaciro kandi batewe ishema n’iterambere bazaniwe na FPR-INKOTANYI na Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza. Bavuga ko kubera FPR-INKOTANYI na Paul Kagame, Icyayi cya Gisovu kigeze kuba icyambere ku isi mu buryohe bigatungura abatari bacye ndetse bigagatuma aha hantu hamenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Bahamya ko ibyo nta wundi babikesha uretse intore Izurusa intambwe, Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Benshi mu baturage b’Umurenge wa Twumba, by’umwihariko Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bavuga ko biteguye gutora 100% Paul Kagame na FPR-INKOTANYI nk’inyiturano ku bw’ibyiza bagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Uwimana Marie Rose, umwe mu biteje imbere abikesheje ubuhinzi bw’icyayi yagize Ati’ ubu dufite umutekano utajegajega dukesha FPR-INKOTANYI. Niteje imbere kubera ko mpinga icyayi nka gurirwa ku giciro cyiza bigatuma umuryango wanjye ubaho neza”. Akomeza avuga ko nta wundi yaha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bo akesha kuba uwo ariwe uyu munsi.

Nsabimana Vincent, avuga ko kuva FPR-INKOTANYI yafata ubutegetsi bacitse ku  gatadowa kuko bahawe amashanyarazi bituma bakora imishinga itandukanye biteza imbere. Kuri we, ahamya ko iterambere bagezeho ntawundi babikesha uretse Paul Kagame, ko bityo nta n’undi akwiye guha ijwi rye uretse Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Mu Karere ka Karongi, Igikorwa cyo kwamamaza abahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu ndetse no kujya mu nteko ishinga Amategeko kizasorezwa ejo mu Mirenge ya Rugabano na Rubengera.

Amatora, azatangira tariki ya 14 ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu, bucyeye bwaho Tariki ya 15 amatora abe ku banyarwanda baba imbere mu gihugu. Tariki ya 16, hateganijwe amatora ku byiciro byihariye. Hatangajwe kandi ikiruhuko cy’iminsi ibiri, kuva Tariki 15 na 16 Nyakanga kubera aya matora.

Mu busanzwe, amatora by’umwihariko ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba adasanzwe, ariko kuri iyi nshuro bwo arushijeho kuba adasanzwe kuko yahurijwe hamwe n’amatora y’Abadepite. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu matora hano mu Rwanda.

Ngoboka Sylvain / intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga