• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Karongi-Mulundi: Si ugutora Paul Kagame gusa na FPR-INKOTANYI, ahubwo Inkoko ni yo ngoma Kandi dukeye

Umwanditsi
July 13, 2024

Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI na benshi mu baturage bo mu Murenge wa Mulundi ho mu karere ka Karongi basaga ibihumbi 30, bahuriye ku kibuga cy’umupira cya Munzanga  bahiga gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI ijana ku ijana(100%). Bahamya ko ibyo ari ukugira ngo bahamye ukwemera kwabo mu rugendo rwo gukomeza kugendana mu iterambere rikwiye buri wese. Bavuga ko tariki ya 15 Nyakanga itinze kugera.

Ibi babigarutseho ubwo bakiraga ukwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI hamwe no kwamamaza abakandida Depite biyamamariza kuba intumwa za Rubanda batanzwe na FPR-INKOTANYI.

Umuhoza Marie Grace, yagize ati’ Nakoze impanuka ikomeye! Namaze igihe kirekire ntagenda!, gusa kubera ko Intore izirusha intambwe Paul Kagame yashyizeho ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) nabashije kuvurwa ndakira ubu ndi umucuruzi ukomeye. Nta wundi ukwiye ijwi ryange atari Paul Kagame na FPR-INKOTANYI”.

Ndihokubwayo Forduard, umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Karongi yasabye Abaturage kuzitabira ku bwinshi amatora Kandi bakubahiriza amasaha, ku buryo uwakerewe azaba ari ku biro by’itora I saa moya z’igitondo. Yabibukije kandi ko bazagenda bitwaje Indangamuntu, nta birango by’imitwe ya Politiki bambaye kuko bibujijwe.

Igikorwa cyo kwamamaza, haba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida ku mwanya w’Abadepite, baba abigenga cyangwa abatanzwe n’imitwe ya Politiki( Amashyaka cg Umuryango) kirarangira none ku I saa sita z’ijoro.

Amatora, haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abakandida Depite muri rusange giteganijwe kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Gusa, ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu( Diaspora) baratangira amatora kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Ni mu gihe tariki 15 Nyakanga ari Abanyarwanda bari imbere mu gihugu naho bucyeye bwaho tariki 16 Nyakanga ni amatora ku byiciro byihariye.

Sylvain Ngoboka / intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga