• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi-Nyamiyaga: Igiti babujijwe gutema cyishe umwe mubagitemaga

Umwanditsi
July 14, 2024

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, uwitwa Niyotwagira Jacques w’imyaka 38 y’amavuko bahimba “Gaca” utuye mu Mudugudu wa Nkoto, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga yahawe ikiraka cyo kujya gutema igiti cyari mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi kiramugwira arimo kugitema arapfa. Amakuru agera ku intyoza avuga ko iki giti uwagitemesheje yari yarabujijwe kugitema ariko abirengaho yitwikira amasaha y’urukerera ashaka abagitema, umwe muri babiri ahasiga ubuzima.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ubwo uyu bahimba “Gaca” yarimo atema iki giti, mu kugwa kwacyo cyafashe urutugu gitwarana n’ijosi yikubita hasi, aho yakuwe ajyanwa kwa muganga akirimo umwuka ariko bikarangira apfuye.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu muturage, twayahawe na bamwe mu baturage ariko kandi anemezwa na Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, wagize ati“ cyamugwiriye agiye kugitema ariko inzego zirimo zirabikurikirana”.

Amakuru yandi yahawe umunyamakuru ni uko abatemaga iki giti bari babiri, bazanywe n’umugabo bita Ugirumurengera mu rukerera mu ma saa kumi ashaka ko gitemwa rwihishwa kuko yari yarabujijwe kugitema.

Uyu nyakwigendera, amakuru twahawe ni uko Ubuyobozi, RIB hamwe n’abo mu muryango bicaye bakaganira bagafata icyemezo ko agomba gushyingurwa kuko basanze nta mpamvu imujyana kwa muganga kuko icyo yazize kizwi. Umurambo wahise ujyanwa mu rugo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga