• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
26/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
26/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
26/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma

Uganda: Perezida Museveni yasabye urubyiruko kudahirahira rujya kwigaragambya

Umwanditsi
July 22, 2024

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda yabwiye urubyiruko rushaka kujya mu mihanda rwigaragambya rwamagana ruswa yamunze bamwe mu bategetsi ko ibyo kwigaragambya babireka kuko ari ugukina n’umuriro.

Bamwe mu rubyiruko mu Gihugu cya Uganda by’umwihariko mu mujyi wa Kampala no mu nkengero, bateguje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 bajya mu mihanda bamagana Ruswa yamunze bamwe mu bategetsi b’iki gihugu.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uru rubyiruko rwavuze hamwe mu ho imyigaragambyo yabo izerekeza, harimo ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri televiziyo y’Igihugu yabwiye uru rubyiruko rushaka kwigaragambya ko rurimo gushaka gukina n’Umuriro, arusaba kwirinda abarushuka.

Yabwiye uru rubyiruko ko Igihugu gihugiye mu gushaka ubukire, naho bo bakaba barimo bahabwa ibiryo biciriritse n’ababashuka. Yabibukije ko hirya no hino ku isi abandi barimo kurwana n’ubuzima, abandi bataka inzara none bo ngo barashaka kurangaza abakora ngo barashaka imyigaragambyo? Ati“ Murakina n’Umuriro”.

Perezida Museveni, yabwiye uru rubyiruko ko Leta ya Uganda itazemera kurangazwa n’uru rubyiruko, ko ndetse batazemererwa ibyo kujya mu mihanda. Yabateguje ko abashaka gukurura imvururu bashyigikiwe n’amahanga bitazabahira.

Mu gihe Polisi ya Uganda yatangaje ko ititeguye kwemerera uru rubyiruko kwigaragambya, umwe muri uru rubyiruko witwa Louez Aloikin Opolose yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko badakeneye uruhushya rutanzwe na Polisi ngo babone kujya mu mihanda kwigaragambya kuko ngo imyigaragambyo yabo ari iy’amahoro kandi ngo ibyo bakaba babyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Hari abahuza iyi myigaragambyo itegurwa n’urubyiruko rwa Uganda n’imyigaragambyo imaze igihe ikorwa n’Urubyiruko rwo mu Gihugu cya Kenya bihana imbibi, aho muri iki Gihugu cya Kenya urubyiruko rwahawe izina rya GEN-Z, rwagiye mu mihanda rwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, rukangiza ibitari bike birimo no gutwika inteko ishinga Amategeko, rurasahura, ruhangana na Polisi rusaba ko Ruto arekura ubutegetsi.

Photo/internet

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5849 Posts

Politiki

4100 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga