• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Uganda: Abasaga 60 biganjemo urubyiruko bamaze gutabwa muri yombi kubera imyigaragambyo yo kwamagana Ruswa

Umwanditsi
July 24, 2024

Abantu barenga 60 biganjemo urubyiruko batawe muri yombi n’Igipolisi cya Uganda bari mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa mu nteko ishinga amategeko na Leta, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa kabiri yerekana abapolisi bakoresha imbagara mu guta muri yombi abigaragambya bagerageje kwegera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru wa Kampala.

Aba bigaragambya, bafatiye urugero kubimaze iminsi bibera muri Kenya. Banenga ko nubwo Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yabonye ruswa mu nteko ishinga amategeko n’ahandi muri Leta, nta kintu yakoze mu kuyirwanya cyangwa gukurikirana abayivugwaho.

Abigaragambya i Kampala, basabaga ko Anita Among ukuriye inteko ishinga amategeko ya Uganda yegura. Among aheruka gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja ruswa. Ibyaha we yahakanye.

Mu bantu batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri abagera kuri 27 bahise bagezwa imbere y’urukiko i Kampala bashinjwa icyaha cyo guhungabanya ituze rusange, bakatirwa gufungwa by’agateganyo kugeza tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa Kanama, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Vision.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zamaganye ibikorwa byo gufunga no gukoresha imbaraga z’umurengera ku bagerageje kwigaragambya kuri uyu wa kabiri i Kampala.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko igisirikare na polisi bohereje ingabo n’ibikoresho mu mijyi ya Masaka na Soroti gukoma imbere abagerageza kwigaragambya.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abagerageza kwigaragambya muri Uganda bazaba “bakina n’umuriro”.

Ku wa mbere, mbere y’imyigaragambyo, abadepite batatu batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi, nk’uko polisi yabitangaje, naho ibiro bikuru by’ishyaka National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine bigotwa n’igipolisi n’abasirikare, mu muhate wo gukoma imbere imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri.

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yari yavuze ko atari mu bateguye iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri, gusa yavuze ko ayishyigikiye.

Abanenga ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko yananiwe kugira icyo akora kuri ruswa yamunze inzego z’ubutegetsi n’igipolisi, kandi ko nubwo yavuze ko agiye kuyirwanya nta cyo yakoze.

Ku munsi wa mbere wabo wo kwigaragambya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, abigaragambya muri Uganda baciwe intege bigaragara n’igipolisi, ntibizwi neza niba imyigaragambyo yabo izakomeza.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga