• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Kayumbu: Hari abagicana udutadowa kandi intsinga z’umuriro zibaca hejuru

Umwanditsi
July 25, 2024

Abatuye Akagali ka Gaseke, Umurenge wa Kayumbu ho mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuriro bazi mu ngo zabo ari uwo muziko, gucana amatoroshi igihe cy’ijoro no gucana udutadowa kuko uw’Amashanyarazi babona intsinga zawo zibaca hejuru. Basaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bakeneye iterambere rizanywe nawo, bagasirimuka nk’abandi, bagakora imishinga itandukanye ituma biteza imbere, abana biga bagasubira mu masomo batagombeye gucana Agatadowa n’ibindi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na intyoza.com, bavuga ko umuriro w’Amashanyarazi bawuzi mu isantere y’Ubucuruzi ya Manyana, bakawubona ahandi iyo bagize impamvu zituma bava aho batuye bagatembera.

Kutagira uyu muriro w’amashanyarazi, babifata nko guhezwa ku iterambere. Bashinja ubuyobozi kuba bwaragiye bubizeza kenshi ko bugiye kubaha umuriro ariko imyaka ikihirika batawuhawe nyamara intsinga zibaca hejuru, amapoto ashinze mu butaka bwa bamwe.

Uwanyirigira Providence, umuturage mu kagari ka Gaseke asanga hakwiye izindi mbaraga zatuma abayobozi babona ko bakwiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kubona umuriro cyane ko ahenshi amapoto n’intsinga bihari.

Asaba ko imvugo yo kubwira abaturage ngo ni bategereze imyaka igashira indi igataha ikwiye gucika bityo icyo abaturage basezeranijwe kigakorwa neza kandi ku gihe babwiwe, igihe bidakozwe bityo hagatangwa amakuru aho guhora bategereje igihe batazi.

Agira kandi ati“ Twitoreye Perezida, ni adufashe aba bayobozi bajye batubwira ibyo bari budukorere bitari ibyo kumera nk’abatubwira bikiza. Perezida wacu we ntabwo twamurenganya kuko wenda aba azi ko byose byatugezeho ariko ubwo wenda abantu bo hasi wasanga ariho hari ikibazo. Dukeneye ubuvugizi”.

Umuturage witwa Ndayambaje Rewulade, avuga ko ahereye mugace atuyemo aha Kayumbu, ngo hari Taransifo 3 z’Umuriro w’Amashanyarazi ariko bakaba nta muturage ucana. Iyo bahuye n’abayobozi bakababaza impamvu bo badahabwa umuriro, intero ngo ihora ari imwe yo kubasaba kwihangana bagategereza.

Uwitwa Kagina Jean Damascene, we agira ati“ Nk’umuturage uturiye izi ntsinga n’amapoto mbona bincaho. Twaheze mu gihirahiro ntabwo tuzi igihe n’igihe bazawuduhera. Tubona intsinga gusa n’amapoto ariko ntacyo bitumariye twe kuko hashize igihe”.

Avuga ko kutagira umuriro bibabangamiye nk’abaturage, ko bituma nabo hari ibikorwa byinshi by’iterambere batabasha kugeraho. Ati“ Umuriro uzana byinshi ku byerekeranye n’iterambere. Nk’ubu ng’ubu umuntu yagatekereje kwihangira imirimo abaye afite umuriro hafi. Wasudirira hafi, wakwishingira ka Salo kogosha cyangwa se ugashaka imashini isya yaba amasaka cyangwa ibigori n’ibindi!. Ubu, ntabwo aha iwacu wagira aho ushakira Serivise z’Irembo n’izindi zitangwa hifashishijwe umuriro”.

Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo cyo kuba aba baturage nta muriro bafite kizwi ariko ko kiri mu nzira zo gukemuka cyane ko iby’ibanze ku gira ngo bawubone bihari aribyo Amapoto ndetse n’intsinga z’Amashanyarazi.

Agira ati“ Ngira ngo hari gahunda Akarere gafite yo gukwirakwiza aho umuriro utagera kandi ukwiye kugera! Kiriya gice rero cya Manyana ya Busoro na Kigarama yo muri Gaseke birazwi ko naho hari mu hihutirwa, ngira ngo hari no mu hazaherwaho kuko Taransifo zirahari. Mu bice twabaruye bigomba kwihutishwamo iyo gahunda yo gukwirakwizamo amashanyarazi, Abanyamanyana n’Abanyakigarama barimo kuko bo nti bazanagorana kuko Taransifo zirahari, nababwira ngo bashonje bahishiwe, ndibwira ko biri muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari”.

Aba baturage, bavuga ko kubona umuriro bizabafasha cyane gusirimuka nk’abandi, bakava ku gucana Agatadowa ahubwo bakanatekereza imishinga itandukanye yababyarira inyungo, bakagira bimwe bikemurira iwabo birimo Serivise zimwe na zimwe bajya gushaka ku bafite umuriro. Bavuga kandi ko ahageze umuriro umwijima uhunga byaba mu bitekezo no mu mikorere ku bafite gahunda ihamye yo gukora bakiteza imbere haba kuri bo ubwabo, Imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga