• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

France-Olympic games: Aho kuririmba indirimbo ya Sudani y’Epfo baririmbye iy’ikindi gihugu biteza induru

Umwanditsi
July 29, 2024

Abategura imikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa bacuranze indirimbo y’Igihugu itari yo kuri Sudani y’Epfo. Byari mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere w’intoki wa basketball mu bagabo n’igihugu cya Puerto Rico. Abategura iyi mikono baje gusohora itangazo basaba imbabazi, bavuga ko ibyabaye byatewe no kwibeshya kwa muntu.

Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bazomereye ubwo hacurangwaga indirimbo y’igihugu ya Sudani aho gucurangwa iya Sudani y’Epfo.

Nyuma yo kuyihagarika kwamaze akanya gato, amajwi yakosowe hacurangwa iya Sudani y’Epfo, nuko nyuma y’aho imbaga y’abantu bari bari aho bahagurukira iyo kipe byo kuyiha icyubahiro.

Abateguye iyi mikino ya Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko byatewe no “kwibeshya kwa muntu“.

Majok Deng yagize ati: “(Abategura imikino) Bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane, ndetse murabizi ko Sudani y’Epfo irimo gukina”.

Yakomeje agira ati: “Nta kuntu ushobora kubyibeshyaho ugacuranga indirimbo y’Igihugu itandukanye. Ni agasuzuguro. Birumvikana, nta muntu n’umwe uri nta macyemwa. Bakoze ikosa. Nyuma bayicuranze, ndetse twabirenze“.

Abateguye iyi mikino ya Olempike y’i Paris yo muri uyu mwaka wa 2024 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, basabye” imbabazi zivuye ku mutima ikipe yo muri Sudani y’Epfo n’abafana bayo ku bwo kwibeshya kwa muntu“.

Itangazo abateguye iyo mikino basohoye ryongeraho riti: “Turumva neza uburemere bw’ikosa“. Ubu bubaye ubwa kabiri abateguye iyi mikino basaba imbabazi ku ikosa nk’iryo.

Mu muhango wo gutangiza iyi mikino wabaye ku wa gatanu, abakinnyi ba Koreya y’Epfo bibeshyweho batangazwa ko ari abakinnyi ba “Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi ya Koreya“, izina ryo mu butegetsi rya Koreya ya Ruguru.

Ikipe ya Sudani y’Epfo byarangiye itsinze Puerto Rico ku manota 90 ku manota 79.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011 nyuma y’intambara yari imaze imyaka, ndetse ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize yabonye itike yo kwitabira imikino ya Olempike.

Mu cyumweru gishize, Sudani y’Epfo yatsinzwe n’Amerika muri basketball irushwa inota rimwe gusa, mu mukino w’imurika Amerika yatsinze mu masegonda ya nyuma.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga