• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Perezida Kagame na Tshisekedi bahawe umushinga wageza ku mahoro arambye muri DR Congo

Umwanditsi
August 13, 2024

Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo “umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye”. Ni nyuma y’uruzinduko yagiyemo i Kigali n’i Kinshasa ku cyumweru no ku wa mbere.

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko uwo mushinga Lourenço yawugejeje kuri Perezida Paul Kagame, aho aheruka ku cyumweru mu muhango wo kurahira, ndetse bucyeye bwaho ku wa mbere awugeza no kuri Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Ibikubiye muri uwo mushinga wa Lourenço ntabwo byatangajwe.

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bifite umwanya wo gusesengura uwo mushinga, maze “mu minsi iri imbere” ibi bihugu bizahuzwe na Angola biwuganireho. Ibi biro byavuze ko “uwo mushinga w’amahoro arambye uzatangira kuganirwaho i Luanda ku rwego rwa ba minisitiri”.

Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na DR Congo ku masezerano y’agahenge mu mirwano yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kandi Lourenço na Tshisekedi bashimye ko arimo kubahirizwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC.

Ubutegetsi bwa DR Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rutemera.

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira kuri iki cyumweru, Perezida Kagame avuga ku mahoro arambye akenewe mu karere, yagize ati: “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye”.

Uretse umutwe wa M23, ugaragaza imbaraga nyinshi kurusha iyindi, uburasirazuba bwa DR Congo busanzwe bwugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100 nk’uko bivugwa na ONU, irimo n’imitwe ivuga ko irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi nka RED-Tabara (Burundi), FDLR (Rwanda) na ADF (Uganda).

Ntibizwi neza niba umushinga wa Lourenço ureba no ku irandurwa ry’iyo mitwe yindi yose ibangamiye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, igaba n’ibitero ku bihugu bituranyi.

Ku bwumvikane hagati ya Kinshasa, Gitega na Kampala, u Burundi na Uganda byohereje ingabo zabyo muri Congo kurandura imitwe ibarwanya, ariko kugeza ubu iyo mitwe iracyumvikana mu bikorwa by’ubwicanyi bya hato na hato.

Umutwe wa M23 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, uvuga ko ubu wafashe ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru byari ibirindiro by’inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda.

Mu byatangajwe na M23, nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro, ivuga ko itarebwa n’ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo, yo isaba ibiganiro bitaziguye na Leta ya Kinshasa. Perezida Tshisekedi we yavuze ko atazigera aganira na M23 kuko ari u Rwanda ruyiri inyuma.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga