• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

DR Congo: Biteguye kwakira Doze zisaga Miliyoni eshatu z’inkingo za MPox(Ubushita bw’Inkende)

Umwanditsi
August 20, 2024

Minisitiri w’ubuzima wa DR Congo yatangaje ko imibare y’abantu bamaze kwandura ubushita bw’inkende muri iki gihugu igeze ku 16,700. Ni mu gihe abo imaze kwica barenga 570 kuva uyu mwaka watangira. Avuga ko biteze kwakira inkingo z’iyi ndwara mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere i Kinshasa, Minisitiri Roger Kamba yagize ati: “Turi ku bantu 3,4% bashobora kwicwa n’iyi ndwara”. Yakomeje avuga ko DR Congo ifite “ubunararibonye mu guhangana n’iyi ndwara”, cyane ko ari cyo gihugu cya mbere yabonetsemo mu bantu mu myaka igera kuri 50 ishize.

Yagize ati: “Mpox ni indwara tuzi neza hano mu gihugu cyacu, iri hano kuva muri za 1970, yabonetse bwa mbere mu 1958 mu nkende. Umuntu yayandujwe n’inyamaswa, ahanini inkende, yabonetse ku muntu mu ntangiriro z’imyaka ya 1970.

Agira kandi ati“ Mbere 2/3 bayanduzwaga n’inyamaswa naho 1/3 bikaba umuntu uyanduje uwundi. Ibyo ni byo byabagaho cyane mbere, byabonekaga cyane cyane mu majyaruguru mu ntara nka Equateur”.

Minisitiri Kamba ariko, avuga ko virusi y’ubushita bw’inkende iriho ubu (Clade 1) yandura vuba cyane kandi yica kurusha andi moko yose yabonetse mbere. Ati: “Ubu si indwara ya Congo gusa, imaze kugera ahandi henshi, mu bihugu bigera kuri 17 bya Afurika, n’ahandi”.

Uretse DR Congo ifatwa nk’izingiro ry’iyi ndwara ubu, hanze y’icyo gihugu imibare yerekana ko u Burundi buri mu hibasiwe cyane aho Leta yatangaje ko kugeza ku mpera y’icyumweru gishize abanduye ari 153, bari mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Ni mu gihe mu karere, iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, Uganda na Kenya. Hanze ya Afurika, ubu bushita bw’inkende bumaze kuboneka mu bihugu birimo Sweden/Suède, Pakistan (y’ubwoko bwa Clade 2) na Philippines.

Bizeye inkingo mu cyumweru gitaha

Muri DR Congo, Minisitiri Roger Kamba yavuze ko bizeye kwakira inkingo za Mpox vuba, ati: “Tugiye gukingira abantu kandi umuntu wakingiwe bimurinda iyi ndwara”. Yongeraho ati: “Nizeye ko mu cyumweru gitaha tuzabona inkingo zihageze…Twebwe twiteguye guhita dukingira, dutegereje gusa ko zihagera”, ni inkingo iki gihugu kitazagura, ahubwo kizahabwa nk’impano nk’uko yabivuze.

Kamba agira ati: “Dukeneye hafi doze miliyoni 3,5 ariko nababwira ko kubera Ububiligi tuzabona doze 215,000, [izo] nta nubwo ari kimwe cy’icumi. Kubera Ubuyapani, tugomba kubona doze miliyoni eshatu, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kureba ngo zizatwoherereza [doze] zingahe, kuko na bo ubwabo bakeneye izo nkingo”.

Hari inkingo ebyiri zizwi za mpox, ni inkingo zageragejwe ariko ntabwo ziragera muri DR Congo cyangwa ahandi mu karere aho iyi ndwara ubu ari ikiza.

Ministiri Kamba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yaburiye abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi kuko ngo basanze ari kimwe mu byihutisha cyane iyi ndwara. Yasabye kandi Abanyecongo kwirinda gukora ku nyamaswa zipfishije kuko ngo na zo zanduza cyane.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga